Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.
? AMOSI 9
[11] Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera
[13] Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi, n’umwenzi w’imizabibu azakurikirana n’ubiba imbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n’udusozi twose tuzayenga.
[14] Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.
[15] “Kandi nzabatera kumera mu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.” Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yacu ni nziza bihebuje. Iyo yemeye ko ubabara bitewe n’ibibi byawe, ku iherezo iguhoza amarira iyo uyigarukiye.
1️⃣ AGAKIZA NYUMA Y’IGIHANO
?Umunsi w’Uwiteka wavuzwe mbere nk’umunsi w’igihano (Amosi 5:18), none ubu uri kuvugwa nk’umunsi w’agakiza kubera ko agakiza ari ryo jambo riheruka Imana yabwiye ubwoko bwayo mu cyimbo cy’igihano. Agakiza ariko kazaza nyuma y’igihano. Amosi 9:1-6 Abisirayeli bongera kwibutswa amabi bakoze n’uburyo bazahanwa kandi ko nta munyabyaha uzarokoka.
✳️ “Igihe cyabanjirije kujyanwa mu bunyage kw’imiryango cumi ya Isirayeli cyari igihe kirangwa no kutumvira n’ibyaha nk’iby’i Sodomu. Amategeko y’Imana yari yarahinduwe ubusa, kandi ibi byakinguye amarembo y’umwuzure wo gukiranirwa ku ishyanga rya Isirayeli.” AnA 271.2
⏯️ Nubwo basayishije, Amosi yasoresheje igitabo cye ubutumwa bw’ibyiringiro. Nubwo kujyanwa mu bunyage byari bibegereye, Uwiteka yakomeresheje abasigaye isezerano ryo gusanwa kw’igihugu cyabo. Iteka habaho abahanwa n’abasigaye banambye ku Mana. Hitamo kuba mu basigaye uzabone agakiza k’Imana.
2️⃣ ISAHA YA SAA KUMI N’IMWE
⚠️ “Bityo mu isaha ya saa kumi n’imwe abantu ibihumbi byinshi bazabona kandi bemere ukuri. ‘Dore iminsi izaza, niko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi, n’umwenzi w’imizabibu azakurikirana n’ubiba imbuto.’ (Amosi 9:13). Uku guhinduka abantu bakemera ukuri kuzabaho mu muvuduko uzatangaza itorero, kandi izina ry’Imana ryonyine niryo rizahabwa icyubahiro.” Letter 43, 1890 (Ibaruwa 43, 1890). UB2 12.2-4.
? MANA TURATAKAMBYE NGO UDUHINDURIRE AMATEKA DUCIKE KU CYAHA MAZE TUZABE MU BAZISHIMIRA AGAKIZA KAWE ITEKA RYOSE.
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe kuba mu buntu bwe.