Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.

? AMOSI 7
[8] Maze Uwiteka arambaza ati”Amosi we, ubonye iki?” Nti”Mbonye timasi.” Umwami ati”Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi
[9] kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n’ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”
[10] Maze Amasiya umutambyi w’i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isirayeli ati”Amosi yakugambaniye mu b’inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,
[11] kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’ “
[12] Kandi Amasiya abwira Amosi ati”Wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy’u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira,
[13] ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw’umwami n’inzu y’ubwami.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Guhamagarwa n’Imana ni amahirwe ariko bisaba gukiranuka ku muhamagaro. Amosi yahuye n’ibitero ariko ahamya Imana. Wowe bite?

1️⃣ ITERABWOBA KURI AMOSI
?Urugo rw’Umuhanuzi Amosi rwari i Tekowa, muri Yudeya ariko Imana yamwohereje guhanura muri Isirayeli. Yabwirizanyije imbaraga ku buryo igihugu kitashoboraga kubyihanganira (um 10). Banze kumwemera nk’intumwa y’Imana.
✳️ “Nyamara umubare munini cyane w’abumvise ayo magambo y’irarika banze ko abagirira umumaro. Amagambo y’intumwa z’Imana yari ahabanye cyane n’ibyifuzo by’abari barinangiye ku buryo umutambyi w’ibigirwamana wari i Beteli yatumye ku mwami wa Isirayeli agira ati: ‘Amosi yakugambaniye mu b’inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose.’ Amosi 7:10.” AnA 260.1
➡️N’uyu munsi hari abadashaka kumva ubutumwa bubabwira kwihana no guhinduka, bakishakira kumva ubuhura n’irari ryabo. Aho nawe nta byanditswe utihanganira kumva?! Bihari, yaba ari amakuba.

2️⃣ GUSHIKAMA KWA AMOSI
?Amasiya, umwe mu batanejejwe n’ubutumwa bwa Amosi, yari umutambyi w’ibigirwamana i Beteli. Amosi yahanuriye mu ruhame ko niba Isirayeli itihannye ko umwami wabo yagombaga kwicishwa inkota maze abaturage babo bakajyanwaho iminyago. Kuvuga ukuri akenshi ntibituma umuntu yemerwa kuko rimwe na rimwe kutanezeza abantu. Iyo gukomerekeje abafite ububasha bahagurukira kurwanya abakuvuga. Amosi we ntiyigeze aca ku ruhande ahubwo yatumikiye Imana atitaye ku ngaruka yaterwa n’abakomeye. Mbese Imana yatererana abantu bayo bashikamye nka Amosi? Oya rwose!
⚠️ “Nk’uko byagenze mu gihe cya Shadaraki, Meshaki na Abedenego, ni ko no mu gihe giheruka cy’amateka y’isi Uwiteka azagira icyo akorera bikomeye abahagararira ukuri bashikamye. Uwagendanye n’abasore b’Abaheburayo mu itanura ry’umuriro azabana n’abayoboke be aho bazaba bari hose. Kubana nabo kwe kuzabahumuriza kandi kubakomeze.” AnA 474.3
➡️Shikama mu masezerano y’Imana.

? MANA USHIMWE KO UFITE ABANTU BAWE BAHAGARARIRA UKURI BATITAYE KU NGARUKA. DUHE KUBA MURI BO, TUGUHAMYE ITEKA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “AMOSI 7: IGITERO KU MUHANUZI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *