Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya EZEKIYELI, usenga kandi uciye bugufi.
? EZEKIYELI 19
[1] “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti
[2] Nyoko yari iki? Yari intare y’ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y’intare.
[3] Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w’intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n’abantu.
[4] Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa.
[5] Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w’intare,
[10] ” ‘Nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw’amazi menshi.
[11] Kandi wariho inkoni zikomeye z’imiringiso y’abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n’uburebure bwazo n’amashami yazo menshi.
[12] Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha ndasaba Imana iduhumure amaso kugira ngo tubashe gusobanukirwa n’umugambi w’Imana kuri twe.
1️⃣ GUHUSHA INTEGO
?Nyamara guhamagarirwa kwihana n’ivugurura ntibyumviwe n’imbaga y’abantu benshi. Uhereye igihe umwami mwiza Yosiya yatangiye, abategekaga igihugu ntibagiye baba indahemuka ku nshingano yabo kandi bagiye bayobya benshi. Yehowahazi wakuwe ku ngoma n’umwami wa Egiputa, yari yarakurikiwe na Yehoyakimu wari umuhungu mukuru wa Yosiya. ( Abahanuzi n’Abami, igice 34, 372.3)
➡️Nk’uko Ubuyuda bwagereranyijwe n’intare y’ingore, imigunzu y’intare ni abami babiri bakurikiye Yosiya, aribo Yehowahazi wategetse amezi atatu gusa agakurwaho na Farawo Neko wa Egiputa, na Yehoyakimu yamusimbuje wakuweho na Nebukadinezari wa Babuloni. Bombi bagiriye nabi abo bari bashinzwe (kurya abantu), baranabayobya, imiburo yose y’abahanuzi b’Imana ntiyitabwaho.
❓Wowe uyobora ute ab’iwawe, mu kazi, mu itorero…ese uri ubazana ku Mana cg urayibangisha? Amaherezo yawe ntazabe nk’ay’iriya migunzu y’intare. ntibyumviwe n’imbaga y’abantu benshi. Uhereye igihe umwami mwiza Yosiya yatangiye, abategekaga igihugu ntibagiye baba indahemuka ku nshingano yabo kandi bagiye bayobya benshi. Yehowahazi wakuwe ku ngoma n’umwami wa Egiputa, yari yarakurikiwe na Yehoyakimu wari umuhungu mukuru wa Yosiya. ( Abahanuzi n’Abami, igice 34, 372.3)
➡️Nk’uko Ubuyuda bwagereranyijwe n’intare y’ingore, imigunzu y’intare ni abami babiri bakurikiye Yosiya, aribo Yehowahazi wategetse amezi atatu gusa agakurwaho na Farawo Neko wa Egiputa, na Yehoyakimu yamusimbuje wakuweho na Nebukadinezari wa Babuloni. Bombi bagiriye nabi abo bari bashinzwe (kurya abantu), baranabayobya, imiburo yose y’abahanuzi b’Imana ntiyitabwaho.
❓Wowe uyobora ute ab’iwawe, mu kazi, mu itorero…ese uri ubazana ku Mana cg urayibangisha? Amaherezo yawe ntazabe nk’ay’iriya migunzu y’intare.
2️⃣ ISIRAHELI MURI IKI GIHE
⏯️ “‘Nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe hafi y’amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw’amazi menshi. Ibi byose biratwereka isumbwe isiraheli yari yahawe. Gutegekwa 28 harabigaragaza (soma igice cyose).
⏯️ Mu gice cya gatatu cy’Ibyahishuwe tuhabona ubutumwa budasanzwe bwagenewe itorero ryo mu gihe kibanziriza kuza kwa Yesu : ‘’ Nzi imirimo yawe :Ntukonje kandi ntubize ! Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize. Nuko rero ubwo uri akazuyaze udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka ‘’. Imirongo ya 15,16. N’ubwo rero gukiranuka kw’inyuma kwagira akamaro, mu maso y’Imana ni kubi cyane, kurutwa no kuba kudahari, ku mwami Imana gukonja biruta kuba akazuyaze.
♦️ Gukiranuka kw’inyuma gusa kubabaza Imana. Data wo mu ijuru azi ko umuntu ucumura ku mugaragaro ashobora kwishimira inkuru nziza y’agakiza no kuyumva kuruta uwumva ko ntacyo akennye. Abashobora kuba beza inyuma ku bw’imbaraga zabo ntibumva ko bakennye , ntibaza kuri Yesu ngo bakire agakiza yifuza kubaha. (Amahame 95, Morris L. VENDEN, Page 11).
⚠️ Nubwo bimeze bitya haracyari ibyiringiro, Ibyahishuwe 3:18 hatanzwe umuti kandi uwo muti uzawemera wese azakizwa. Umugabo w’Ukuri kandi ukiranuka aragira ati: “Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
? DATA WA TWESE TUBASHISHE TUBASHISHE KUMVIRA INAMA YA YESU KRISTO?
Wicogora Mugenzi.