Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA 37
[5] Hanyuma ingabo za Farawo zihaguruka muri Egiputa ziteye, nuko Abakaludaya bari bagose i Yerusalemu bumvise izo nkuru, baherako baragandura bava i Yerusalemu.
[6] Maze ijambo ry’Uwiteka riza ku muhanuzi Yeremiya riti
[7] “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwira umwami w’u Buyuda wabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiye kubatabara, zizasubira muri Egiputa mu gihugu cyazo.
[8] Kandi Abakaludaya bazagaruka batere uyu murwa, bazawutsinda bawutwike.’ “
[9] Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘Ni ukuri Abakaludaya bazatuvaho’ kuko batazahera.
[10] Erega naho mwanesha ingabo z’Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!”
Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Bibiliya burya koko iraryoha. Muri yo harimo imiburo dushobora kwitaho tukazabona ubugingo. Iyumvire uburyo izina ryiza ritabujije umukobwa kuruha!
1️⃣ UBUSOBANURO BW’IZINA SEDEKIYA
?Izina Sedekiya wabaye umwami wa nyuma w’Ubuyuda mbere yo kurimburwa na Babuloni risobanura INTUNGANE YA YEHOVA! Biratangaje. Ndakwibutsa ko izina mu bwoko bw’Imana ryabaga rigaragaza imico ababyeyi bifuza ko umwana wabo azagira. Mbese Sedekiya yafuhiye izina rye?
✳️ “Ariko umwami w’Ubuyuda yirengagije amahirwe akomeye yari afite yo kubahisha izina ry’Imana ihoraho. Ibyanditswe byavuze kuri Sedekiya biti: ‘Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka. Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.'” 2 Ngoma 36:12,13. AnA 407.3
Ni kangahe UWITEKA yagutumyeho abakozi ukinangira? Oya si Byiza, ha agaciro imiburo yo mu ijambo ryayo.
2️⃣ SEDEKIYA YIYAMBAZA YEREMIYA
?Sedekiya yakoze ikosa ryo kwiyambaza ingabo za Egiputa kugira ngo ziburizemo iby’Imana yavuze ariko Yeremiya Imana imubwira ko barushywa n’ubusa kuko Abakaludaya batazabura gusohoza icy’Imana yavuze (im 3-10).
? “Hanyuma Umwami Sedekiya aratuma ngo bamuzane, maze umwami amubaza biherereye mu nzu ye ati: ‘Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?’ Yeremiya ati: ‘Ririho.’ Arongera ati: ‘Uzashyirwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni.'” Um 17.
➡️ Nubwo Yeremiya yari ababajwe n’ubuzima bwa gereza mbi cyane, ntabwo yigeze aryamira ukuri kubwo gutinya umwami ahubwo yamubwiye adakikira ko akaga kamurindiriye. Muri iki gihe Imana ikeneye abakozi bo mu ruzabibu rwayo batarya indimi ahubwo bayitumikira batitaye ku ngaruka zabageraho. Imana irakubwira iti: “Nawe jya mu ruzabibu rwanjye.”
? MANA USHIMWE KO MBERE Y’UKO AKAGA KAZA UBANZA GUTANGA IMUBURO. DUHE KUMVIRA IMIBURO YOSE DUHABWA. ?
Wicogora Mugenzi