Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 19
[1] Uku ni ko Uwiteka avuga ati”Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,
[2] maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti
[3] Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa Abami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.

[4] Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’Abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bali ingoro
[5] kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bali, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’
[10] “Maze urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye,
[11] ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe.
Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?
(Kubara 23:19) Ngaho tekereza neza urebe uruhande ijagazemo

1️⃣ AMAKUBA YEGEREJE
? Kugira ngo biruseho imiterere y’ibihano byari bigiye kuza byihuta, umuhanuzi Yeremiya yategetswe kujyana “bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,” maze akajya “mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira.” Nyuma kwibutsa ubuhakanyi bw’Ubuyuda, muri icyo gikombe, imbere y’abo bagabo yagombaga kuhamenera urweso, akavuga mu izina ry’Uwiteka yari abereye umugaragu agira ati: “Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu murwa, nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi, kidashoboka kongera kubumbika.” (Yeremiya 19:1,2,10,11. AnA 392.2)

⏯️ Umuhanuzi yakoze nk’uko yategetswe. Maze ubwo yari agarutse mu murwa ahagarara mu rugo rw’urusengero maze avuga abantu bose bumva ati: “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo, ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho; kuko bashinze amajosi, kugira ngo batumva amagambo yanjye.’” (Yeremiya 19:15. AnA 393.1)

2️⃣ URAMENYE NTIWISHUKE
?”Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa vùe ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ “
(Yeremiya 19:15)

?Muri iyi minsi hari inyigisho y’ubuyobe ikwiye kwirindwa. Inyigisho ivuga ngo Imana ntizarimbura abo yaremye, ngo tunywe, turye dukore ibyaha ngo Kristo yaradupfiriye.

⚠️ Mugenzi ugana i Siyoni ibi ujye ubigendera kure kuko ijambo ry’Imana rihamya neza ko N’ubwo dukizwa n’ubuntu ku bwo kwizera, buri wese azahembwa hashingiwe kubyo yakoze akiri muri ubu buzima. Imirimo y’abakiranutsi (bari muri Kristu) igenda ibaherekeje iyo bapfuye.

? DATA WA TWESE URI MU IJURU DUHE KUGENDA UKO BIKWIYE ABAGENZI BAGANA IBUDAPFA ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *