Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 18
[1] Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
[2 ] “Haguruka umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi, ni ho nzakumvishiriza amagambo yanjye.”
[3] Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga.
[4] Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka.
[5] Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
[6] “Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.
[7] Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke,
[8] ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.
[14] Mbese shelegi y’i Lebanoni iva mu rutare rwo ku gasozi izabura? Cyangwa se amazi akonje atemba ava kure azakama?
[15] Ariko ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe bakosereza imana z’ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw’iruhande, inzira zidatumburutse,
[16] batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy’iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.

[23] Nawe Uwiteka, uzi imigambi yabo yose bangiriye yo kunyica, we kubabarira igicumuro cyabo kandi icyaha cyabo we kugihanagura imbere y’amaso yawe, ahubwo basitarire imbere yawe kandi mu gihe cy’uburakari bwawe uzagire uko ubagenza.

Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Waba warigeze ubona aho igihangano cyubahuka umuhanzi? Umuntu we nk’ikibumbano yarabikoze yubahuka Imana yamuhanze.

1️⃣ IKIMENYETSO CY’UMUBUMBYI N’IKIBUMBANO CYE

? Yeremiya 18 haduhishiye amasomo menshi ariko turavugamo abiri gusa:
Isomo rya mbere ni irigendanye n’ubuhanuzi bwo kugwa kwa Isiraheli. Isirayeli yarasitaye maze iragwa. Pawulo abigaragaza neza mu gitabo cy’Abaroma 11:11-15.

♦️Wari umugambi w’Imana ko ubuntu bwayo bwahishurirwa abanyamahanga kimwe n’Abisirayeli. Mu byo Pawulo avuga akoresha bimwe mu bivugwa muri ubu buhanuzi. Yarabajije ati: “Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi bwo gukoresha ibiteye isoni?

⏯️ Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya, iti : ‘Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi. Kandi aho hantu babwiriwe ngo: ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, ni ho bazitirirwa abana b’Imana ihoraho.” (Hoseya 1:10. INI 232.3)

2️⃣ INYIFATO Y’UMWARI WA ISIRAHELI
? Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Nimubaririze mu banyamahanga ko hariho uwigeze kumva ibimeze bityo, umwari wa Isirayeli yakoze ikibi gishishana. (Yeremiya 18:13)

⏯️ Ibihe byinshi umugore yirimbisha kwambara impeta n’ibikomo, kugira ngo ashimwe, ariko akanga kwemera imaragarita y’igiciro kinini, ari yo yari gutuma yezwa, akagira icyubahiro n’ubukire bw’iteka. Mbega ukuntu abantu benshi batwawe ingamira n’iby’igihe gito! Bashukwa n’iby’isi bibengerana kandi bishashagirana, bakabirutisha ikamba ry’ubugingo buhoraho, ingororano Imana iha abayumvira. “Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.” (Yeremiya2:32)

♦️ Uwiteka ahamya ko ubwoko bwe bwamwibagiwe bwosereza imana z’ibinyoma imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera bakanyura mu tuyira tw’iruhande, inzira zidatumburutse, batuma igihugu cyabo gitangarirwa kikaba igitutsi cy’iteka, uhanyura wese azatangara azunguze umutwe.
(Yeremiya 18:15;16)

⚠️ Nubwo Isirayeli nk’ishyanga yaguye, muri bo hasigaye bamwe b’indakemwa bagombaga gukizwa. Mu gihe Umukiza yazaga hariho abagabo n’abagore b’indahemuka bari barakiranye umunezero ubutumwa bwa Yohana Umubatiza, kandi bari barayobowe kongera kwiga ubuhanuzi bwerekeye Mesiya. Igihe Itorero rya mbere rya Gikristo ryashingwaga, ryari rigizwe n’abo bayahudi b’abizerwa bamenye ko Yesu w’i Nazareti ari we bari barategereje ukuza kwe.

♦️ Aba basigaye ni bo Pawulo aba avugaho iyo yandika ati: “Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri: kandi ubwo igishyitsi ari icyera, n’amashami ni ko ari.” Abaroma 11:16. INI 232.4

? DATA WA TWESE URI MU IJURU DUHE IMBARAGA ZITUMA TUDACOGORA ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *