Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 17
[1] Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo.
[5] Uku ni ko Uwiteka avuga ati”Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimura Uwiteka.
[6] Azaba ameze nk’inkokore yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukuna kidatuwemo.
[7] “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.
[8] Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
[24] “Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y’uyu murwa ku munsi w’isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho,
[25] ni bwo Abami n’ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y’intambara no ku mafarashi bo n’ibikomangoma byabo, n’abantu b’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Ese twabaho nta byiringiro? None se twiringire imitima yacu, Pasiteri cg Apôtre, umushumba w’idini cg umunyabushobozi runaka…? Imana iduhishurire uwo kwiringira.

1️⃣ KWIRINGIRA UWITEKA
?”Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.
(Yeremiya 17:7)
⏯️ Twabonye ko hari abiringira amafarashi, abandi baliringira ibishushanyo hari n’abiringira ubutunzi cg ibindi bitandukanye, riko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n’isoni cyane.
(Yesaya 42:17)

♦️ Byaba byiza wiringiye Uwiteka kuko ibindi byose ari ubusa.

2️⃣ IJWI RY’IMANA N’IJWI RY’UMUSHUKANYI CYANGWA AMARANGAMUTIMA

? Ikibazo kibazwa n’abantu batari bake niki? Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ijwi ry’Imana n’ijwi rya satani? Nyuma y’iki kibazo hiyongeraho ikibazo cy’amarangamutima.

⏯️ Igisubizo: Yesu yatsinze satani mu butayu yifashishije Handitswe ngo. (Yesaya 8:20)
Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.

♦️ Uwiteka yeretse Abisiraheli ingaruka zo gukorana n’imyuka mibi, mu bizira Abanyakanani bakoraga: ntibarangwagamo urukundo nyakuri, basengaga ibigirwamana, barasambanaga, bakicana, kandi bakoraga ibizira kubw’ibitekerezo byanduye byose ndetse n’imigirire yo kwigomeka. Abantu ntibazi imitima yabo ubwabo; kuko “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira.” (Yeremiya 17:9).

⏯️ Imana isobanukiwe icyerekezo cya kamere muntu yangiritse. Mu gihe cya kera n’uko biri no muri iki gihe, Satani yahoraga ari maso ashaka kuzana ibyatuma abantu bigomeka biboroheye, kugira ngo Imana izinukwe ubwoko bw’Abisiraheli nk’uko yari yarazinutswe Abanyakanani. Umwanzi w’abantu ahora ari maso kugira ngo akingure imiyoboro inyuramo ibibi byatugeraho nta nkomyi bihuye nabyo; kuko yifuza ko twarimbuka ndetse tugacirwaho iteka imbere y’Imana (AA 479.1).

? IMANA Y’AMAHORO KANDI Y’URUKUNDO, TUBASHISHE KUKWIRINGIRA?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “YEREMIYA 17: UWIZERA IMANA AMEZE NK’IGITI HITEWE HAFI Y’AMAZI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *