Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya YEREMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 15
[1] Maze Uwiteka arambwira ati”Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.
[2] Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’

[6] Uwiteka aravuga ati”Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.
[16] Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

[17] Sinicaye mu iteraniro ry’abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw’amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.
[18] Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isoko ishukana, cyangwa nk’amazi akama?
[19] Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati”Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.

? Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Uwiteka abicishije mu muhanuzi Yeremiya akomeje kugaragariza abantu ububi bwabo n’ingaruka zigomba kubageraho ntibatihana.

1️⃣ MU RUKUNDO RW’IMANA HABAMO NO GUHANA.

? Kristo ubwe yarivugiye ati: Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
(Ibyahishuwe 3:19)

⏯️ Uburyo Imana ihana butandukanye n’uburyo abantu bahana. Imana iduha ibihano kugira ngo tuve mu bibi twazimiriyemo. Mu rukundo rwayo rwinshi ntiyagarukiye ku musozi wa Sinayi , ahubwo yateguye undi musozi ariwo Karuvali. Nitwakira gukiranuka kwa Yesu, kubwo kugirana umubano uhoraho na we, azaduha icyo Abisirayeri bari babuze: Amategeko y’Imana azandikwa mu mitima yacu. Yesu ashobora kuduha icyo amategeko ataduha; imbaraga zo kumvira, imbabazi z’ibyaha byacu, n’amahirwe yo gutabarwa mu gihe tubikeneye. (Morris L. VENDEN, amahame 95, P. 108 )

2️⃣ IHEMBURA
? Igihe umuntu agize mu majune nibwo Kristo yigaragaza. Kristo ni we Jambo (Yohana 1:) Umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati, “Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye.” (Yeremiya 15:16).

⏯️ Igihe kimwe Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza. Nk’uko muri uwo mutsima bahavanye kugarura intege bakamererwa neza, niko no muri Kristo bagombaga kuhabonera imbaraga zibaha ubugingo buhoraho. Yesu arababwira ati, “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.” Akomeza anababwira ati, “ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwanyizera.” (UIB 260.2)

3️⃣ UWITEKA AHORA ATEZE AMABOKO
? Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati”Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk’akanwa kanjye (Yeremiya 15:19).

⏯️ Iyi ngingo Yesu yongeye kuyishimangira mu mugani w’Umwana w’Ikirara (Luka 15: 11-32).
Ikibazo cyo kwibaza: Umwana w’ikirara yahindutse ryari? Guhinduka ni umurimo w’Umwuka Wera kandi bitera guhindura inyifato imbere y’Imana. “Ntawe ushobora gukorera Imana mu buryo bukwiriye atarabyarwa n’Umwuka w’Imana . Uko ni ko umutima ushobora gutunganywa, ibitekerezo bigahindurwa bishya, maze umuntu akaba ashobora kumenya no gukunda Imana”. (Uwifuzwa ibihe byose p. 170)

? MANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO TUBASHISHE KUBYARWA UBWA KABIRI ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 15: IMANA NTIJYA KURE Y’UMUNTU AHUBWO UMUNTU NIWE UJYA KURE Y’IMANA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *