Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 14
[2] I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw’i Yerusalemu kugiye ejuru.
[7] Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw’izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.
[8] Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy’amakuba kuki waba umeze nk’umushyitsi mu gihugu, nk’umugenzi uraye ijoro rimwe gusa?
[10] Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati: “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Hari igihe umukire n’umukene bahuza amarira. Ibyo nibyo byabaye ku bwoko bw’Imana. Kuva ku Mana byatumye bahura n’amage.

1️⃣ IBIHE BY’AMAPFA (1-10)
?Ku bakomeye, abaroheje n’inyamaswa ikibazo cyo kubura amazi cyari rusange. Umubabaro wiyongeraga buri munsi. Mbese bari gukora iki? “Mutegeke kwiyiriza ubusa, muhamagare iteraniro ryera, muteranye abakuru n’abatuye mu gihugu bose baze ku rusengero rw’Uwiteka Imana yanyu, mutakire Uwiteka.” Yoweli 1:14.
➡️ Yeremiya yabonye umwete wabo ariko amenya ko batazanywe no gushaka Imana ahubwo bishakiraga amazi. Ikibazo cyabo nyamukuru nticyari amazi ahubwo cyari ibyaha byabo.
✳️ Ni kenshi natwe turwanya INGARUKA tukirengagiza IMPAMVU. Kemura ikibazo cy’umutima maze ibindi ubiharire Imana izabyikorera kuko yarabisezeranye (Mt 6:33).

2️⃣ ABAHANURA IBINYOMA (14-22)
? “Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby’abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati: ‘Inkota n’inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati: ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n’inzara.'” Yeremiya 14:15.
➡️ Kuva kera Imana yagiye igira abantu banyuranya n’ibyo ishaka. Muri Edeni Imana iti: “Kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Itang 2:17. Satani ati: “Gupfa ntimuzapfa.” Itang 3:4. N’uyu munsi tugwije abantu banyuranya n’icyo Imana yivugiye ubwayo. Ikibabaje ni uko iteka ikinyoma kitabura abafana! Ibuka iki: “Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” Yesaya 8:20.
⚠️ Nta kibi nko kutumvira Imana kandi nta cyiza nko kumvira Imana. Tera umugongo ibintu igihumbi bikwangisha Imana maze uhitemo ukuri ubone kubaho!

? MANA IHINDURA AMATEKA, DUHE UMUTI W’IKIDUTERA KUKUGOMERA TUBONE KUBAHO TUYOBORWA N’UKURI KWAWE.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *