Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA
[3] Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Havumwe umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano,
[4] iryo nategetse ba sogokuruza wa munsi nabazanaga mbavanye mu gihugu cya Egiputa, mu itanura ry’ibyuma nti: Nimwumvire ijwi ryanjye n’amategeko yanjye, muyakomeze yose nk’uko nayabategetse. Ubwo ni bwo muzaba abantu banjye, nanjye nkaba Imana yanyu,
[5] kugira ngo nsohoze indahiro narahiye ba sogokuruza yo kubaha igihugu cy’amata n’ubuki nk’uko biri n’uyu munsi.’ ” Nuko ndamusubiza nti”Birakabaho, Nyagasani.”
[8] Nyamara ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo umuntu wese yayobejwe n’umutima we mubi unangiye. Ni cyo cyatumye mbarangirizaho amagambo yose y’iri sezerano, ayo nari nabategetse gukora ariko ntibayakora.”
[14] Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw’amakuba yabo.’ “
Ukundwa, amahoro Abe muri wowe. Ni umugisha kugira ugusabira ku Mana maze ikamwumva. Uyu munsi dufite inkuru ibabaje kuko Imana yabujije Yeremiya kongera gusabira ubwoko bwayo.
1️⃣ KWICA ISEZERANO
?Abisirayeli bava mu Egiputa bahawe amasezerano bagombaga kumvira. Imana iti: “Havumwe umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano.” Yeremiya 11:3. Abisirayeli bishe isezerano bibabaza Imana bikomeye.
? “Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, banze kumvira amagambo yanjye, bikurikiriye izindi mana ngo bazikorere. Inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda bishe isezerano ryanjye, nasezeranye na ba sekuruza. Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: ‘Dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.'” Yeremiya 11:10, 11.
✳️ “Abantu bishe isezerano bagiranye n’Imana bazabaho nta byiringiro bafite ndetse nta n’Imana bafite mu isi.” UB2 44.4
2️⃣ ITEGEKO RIKOMEYE
? “Nuko we gusabira ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire, kuko ntazabumvira ubwo bazantakira ku bw’amakuba yabo.” Yeremiya 11:14.
➡️ Uyu munsi dufite amahirwe kuko dufite Yesu udusabira ku Mana iteka. Nimutekereze igihe Imana izatanga itegeko nk’iryo yahaye Yeremiya ikabuza Yesu gukomeza kwingingira abanyabyaha! Wikomeza kurushya Yesu ahubwo mwemere agutangize urugendo rugana i Kanani ubudasubira inyuma.
? MANA USHIMWE KO YESU AKICAYE KU NTEBE Y’IMBABAZI ADUSABIRA. TURINDE GUTEZA AGAHINDA UMWUKA WERA. ??
Wicogora Mugenzi