Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA 12
[2]Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo.
[5]Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?
[7]Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y’abanzi be.
[10]Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.
[15]Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n’umuntu wese mu gikingi cye.
[17]Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Umuhanuzi ari kwibaza impamvu umunyabya ahirwa mu nzira ze, abayigomera babona imigisha. Nyamara abagarukira Imana bagirirwa imbambazi, kuzagera igihe bitazongera gushoboka.
1️⃣ABAGOMERA IMANA BAKUNGAHARA? (1-6)
?Mu bihe by’akarengane, wa wundi wari ufite amakenga ndetse abaza ibibazo, yari akomeye nk’urutare, ari na we ukomeza kwizera kw’abigishwa, kandi anatanga inkunga yo gutuma umurimo w’ubutumwa bwiza ujya mbere. UIB 109.2
➡️Yihuriye na Yesu ubwe, nibwo Nikodemu yabonye impamba yatumye ashikama mu bihe bikomeye. Usigwa n’abagendesha amaguru ntiyakurikira abari ku mafarashi; ariko uwahuye na Yesu akamunambaho azatahukana insinzi.
?Tujye tuzirikana ko Imana itabera kandi ariyo kwiringirwa kandi ivubira imvura ababi n’abeza kubera urukundo. Gusa ntibizabuza uwanze kwihana kurimbuka, n’uri muri Yesu kubona ubugingo bw’iteka.
2️⃣IMBABAZI Z’IMANA ZITUGERAHO ZIKAGERA NO KU MAHANGA ADUKIKIJE (14-17)
?Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk’uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye. (Yer 12:16)
➡️Umuntu wese rero namara kumenya ukuri kwa bibiliya, ntiyinangire umutima; ahubwo afate icyemezo cyo kwifatanya n’itorero ryayo agendere mu kuri kwa Bibliya. Iryo torero nta handi waribona kereka mu ijambo ryayo (Ibyahishuwe 12:17). Ese uririmo? Cg wibwira ko uririmo kandi utaririmo?
⏯️Imbabazi zayo ni nyinshi ku buryo nta kure waragera ngo ntikubabarire uyisanze, niyo bwaba ari ubwa mbere wumvise ibyayo, irakwakira.
?MANA TUBASHISHE KWIGIRA KU IJAMBO RYAWE NO GUFATA ICYEMEZO KITUGIRA ABARAGWA B’UBWAMI BWAWE.?
Wicogora Mugenzi