Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Yeremiya 9 usenga kandi uciye bugufi.

? YEREMIYA 9
[1] Icyampa nkagira icumbi ry’abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n’iteraniro ry’abariganya!
[5] Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.
[7] Ururimi rwabo ni nk’umwambi wicana, ruvuga iby’uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.
[10] “I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw’ingunzu, n’imidugudu y’u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.”
[15[ Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Amarira ya Yeremiya afite ishingiro nk’uko aya Yesu aririra Yerusalemu yendaga kurimbuka yari afite ishingiro. Reba niba utariza Yesu uyu munsi.

1️⃣ ICYATEYE YEREMIYA KURIRA
? “Bafora ururimi rwabo nk’umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 9:2.
➡️ Ubwoko bw’Imana bwagize amajyambere yo kuva mu cyaha bajya mu kindi. Babaye babi ku buryo byateye Imana agahinda. Mbese Imana yari gukomeza kurebēra?
? “Igihe kiraje ubwo abantu, mu mafuti yabo no mu bukobanyi bwabo, bazagera ku rugero rw’ubugome Uwiteka atazabemerera kurenga, ni bwo bazamenya neza ko ukwihangana kwa Yehova kugira aho kugarukira.” 9T 13 (1909) –T3, p. 337.

2️⃣ UMUBURO W’IMANA
? “Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe, ahubwo uwirata yirate ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira.” Yeremiya 9:22, 23.
✳️ Bibaho ko umuntu agira ibyo yirata ariko duhawe inama nziza yo kwirata Imana. Pawulo nawe ati: “Ariko jyeweho sinkiratana ikindi keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo.” Abagalatiya 6:14. Nawe Yesu akubera IKIRATWA!

3️⃣ ABAZAHANWA
? “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe.” Yeremiya 9:24.
? “Guhinduka dukeneye ni uguhinduka k’umutima kandi uko guhinduka gushobora kuboneka gusa ari uko buri wese ku giti cye ashatse Imana kugira ngo imuhe umugisha wayo.” Melody Mason, Gutinyuka gusaba ibirenze, vol. 2, p. 72.

? MANA TURINDE GUTUMA MU IJURU BARIRA AHUBWO DUHE GUTUMA BAVUZA IMPUNDU. ??

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *