Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga
?YEREMIYA7
[1]Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti:
[2] “Hagarara mu irembo ry’inzu y’Uwiteka, uharangururire iri jambo uti ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ab’i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’
[3]Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’
[4]Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka nguru.’
[5]“Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n’ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z’umuntu n’umuturanyi we,
[6]ntimubonerane umushyitsi n’impfubyi n’umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba,
[7]ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Komera ko masezerano Kiko Imana ntijya itenguha abayisunze.
1️⃣IMANA IBAHUGURA
?Noneho rero genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Dore mbageneye ibyago kandi mfite imigambi yo kubateza, nimugaruke umuntu wese ave mu nzira ye mbi, mugorore inzira zanyu n’imirimo yanyu.’(Yer 18:11)
▶️ Nk’uko tubibona mu gitabo cya 2 cy’Abami 18 umurongo wa 11 , Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n’Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n’amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b’abahanuzi.”
❇️N’uyu munsi aracyabwira ubwoko bwe, araduhugura, aratugira inama ngo tureke ingeso zacu mbi, duhindukire, nawe azaduha gutura mu gihugu.
⁉️Ese unejejwe no kuguma muri iyi si y’icyaha, ahaba inzu z’abarwayi, amarimbi,amagereza?Hoya hindukira wihane Umwami Imana yaduteguriye ahataba ibyo byose, igihugu cyiza cy’amahoro, mwemerere yiteguye kukwakira.
2️⃣NTIMUKIRINGIRE IDINI Y’UBURYARYA, IBAHANURIRA IBYAGO
?Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro.
Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya,
maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose?
Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye. Ni ko Uwiteka avuga.(Umur 8-11)
▶️Umuhanuzi Yeremiya yarumviye;yahagaze mu marembo y’inzu y’Uwiteka maze aharangururira ijwi ry’imbuzi no kwinginga, ashorewe n’umwuka w’Ishoborabyose,abasaba kumva no kumvira ijambo ry’Uwiteka
❇️Iyo miburo ni twe ireba.
Ese wowe ijambo ry’Imana wumvise warigendeyemo?
Ingeso zawe zigendana n’ubushake bw’Imana?
Yeremiya yakoze inshingano ye mu gihe cye kandi natwe bitugeraho, ariko n’aho hataboneka ba Yeremiya, hari abandi biteguye kuvugira Imana bakarangurura rwose,Ijambo ry’Imana ntirihinduka, dore ko ariyo yavuze bikaba, yatageka bigakomera, ihane, uhindukire uve mu ngeso mbi yiteguye kugutuza aheza.
3️⃣NZABA IMANA YANYU
?Ibyabaye ku Bisirayeli uhereye ku minsi yo kuvanwa mu Egiputa byongeye gusubirwamo mu nshamake.
Isezerano Imana yari yaragiranye nabo ryari iri ngo:”Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe.(Umur 23)
❇️Iri sezerano ryari ryaragiye ryicwa inshuro nyinshi kandi mu buryo bukojeje isoni.
❇️ Abari ishyanga ryatoranijwe ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n’imigambi yabo n’imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma”.(Umur24)(AnA 267)
❇️Iri sezerano Imana yari yaragiranye nabo, uyu munsi ni iryawe na njye.
⁉️None se witeguye kumvira ijwi ry’Imana, kugira ngo nawe ube mu mubare w’abantu be? Witeguye kugendera mu nzira ze yategetse kugira ngo ubone ihirwe? Bitekerezeho.
?DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVIRA IJAMBO RYAWE?
WICOGORA MUGENZI