Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 48 cya YESAYA , usenga kandi uciye bugufi.

? YESAYA 48
[1] “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka,
[2] kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo.

[3] “Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza.
[4] Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba nk’umuringa.
[8] Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka.

[13] Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba.
[16] “Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.”
[17] Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati”Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.
[21] Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yashije igitare amazi aradudubiza.
[22] “Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.

? Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Imana yifuriza agakiza abo yaremye nta n’umwe yifuriza kurimbuka. Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.” (Ibyahishuwe 7:10)

1️⃣UWITEKA NTUKAMWIYITIRIRE, BA UWE
?…kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo. (Yesaya 48:2).
➡️ Nibyo rwose ubuhanuzi bwo muri Yesaya 4:1 bwarasohoye “Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”
??Uyu munsi kwitwa umukristu umuntu yumva bihagije nta guhinduka. Bakagendera ku byabo atari ijambo ry’Imana (ibyo kurya byabo), bakiringira imirimo yabo igasimbura gukiranuka kwa Kristu (kwiyambika). Bityo bakaba abakristu kw’izina batiswe abapagani, bikaba bibahagije. Ni ibyago bikomeye.

2️⃣URUGANDA RUTUNGANYA INTORE Z’IMANA.
?Amahirwe asimburana yo kuba bakwegukana insinzi no kuba abanyakuri ku Mana. Ariko iyo bakomeje kugaragaza ubwigomeke, biba ngombwa ko birangira Imana ibakuyeho Mwuka wayo n’umucyo wayo 4BC 1146.7. Umubabaro n’ibigeragezo bigomba kugera kuri bose, ni byiza kuko bitunganya, bikeza bigacisha mu ruganda ubugingo nk’igikoresho gikwiriye umurimo w’Imana (Letter 69, 1897). – 4BC 1146.8
➡️Komera Muvandimwe, ibikomeye ucamo si ibyo kuguhitana ni ibyo gutuma ukwizera kwaho kurushaho gutyara kukazabasha guhangana n’ibihe bikomeye kurusha ibyo. Shikama, komera, Kristu ari kumwe n’umwizera wese kugera ubwo isi izashirira.

3️⃣ NTA MAHORO Y’ABANYABYAHA
? Uwiteka aravuga ati: “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja,
kandi urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.”
(Yesaya 48:18;19)

⏯️ Uramenye ntiwishuke! Ushobora kuba wibwira ko ufite amahoro, kubera ko igihugu utuyemo kitari mu ntambara cg se wenda kubera ko urya ukaryama ndetse ugasinzira. Ibyo ntibihagije hari andi mahoro akenewe ahabwa abakiranutsi.

? Va mu byaha ujye ukora ibyiza, Ujye ushaka amahoro uyakurikire, Kugira ngo uyashyikire.
(Zaburi 34:15)

? DATA WA TWESE URI MU IJURU, TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’URUKUNDO RWAWE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “YESAYA 48: IMANA ITWIFURIZA AGAKIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *