Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 45 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 45
[1]Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.
[2]Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.
[3]Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.
[4]Ku bw’umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya.
[5]“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya,
[6] kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho.
[7] Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.
[8] Wa juru we, tonyanza, n’ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”
[11] Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z’ibizaza, mukantegekera iby’abahungu banjye n’ibyo nkoresha intoki?
[12] Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
[14] Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n’indamu za Etiyopiya n’iz’Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ijambo ry’Imana ntiryibeshya. Ryavuza ko Kuro azabaho Nyuma y’imyaka 150 aravuka yitwa Kuro. Tegereza wizeye ibyo Bibiliya yavuze, niyo byatinda kubaho bizabaho ntibizahera.
1️⃣IMANA ITORANYA KURO
▶️Nubwo Kuro yari umunyamahanga utazi Imana, ntibyamubujije kuba igikoresho cy’Imana yihitiyemo kugira ngo akorere umuryango wayo. Ndetse nayo ikamwegurira amahanga menshi.
▶️Mu myaka isaga ijana mbere y’ivuka rya Kuro, Imana yari yaramuvuze mu izina, kandi yari yarandikishije umurimo nyawo yagombaga kuzakora mu kwigarurira umurwa wa Babuloni mu buryo butunganye.
Yagombaga kandi no gutegura inzira kugira ngo abajyanwe mu bunyage barekurwe.
Ijambo ryari ryaravuzwe rinyujijwe muri Yesaya riti:
“Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.
Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.
Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.(Umur 1-3)……Kandi avuga ibya Kuro ati:”Ni Umushumba wanjye,azasohoza ibyo ashaka byose. Akavuga iby’i Yerusalemu ati:Hazubakwa, kandi avuga iby’urusengero ati:”Urufatiro rwawe ruzashyirwaho. “Mpagurukishije Kuro gukiranuka kandi nzatunganya inzira ze zose. Niwe uzubaka umurwa wanjye, kandi niwe uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ikiguzi cg impongano (AnA 355)
▶️Imana yacu ni Inyagahunda, imenyera iherezo mu itangiriro.Nubwo ubwoko bw’Imana bwababarijwe mu bunyage Imana yari ifite impamvu kandi yari izi n’uburyo ibyari ibibazo bizabonerwa ibisubizo.
Gukemura ikibazo kwayo kandi ntibisaba kuba uri umukristo, ahubwo buri wese wemera kuba igikoresho cyayo iramwemera kandi ikamukoresha iby’ubutwari.
⁉️Nawe wakwemerera Imana ikagukoresha?ibice bibanza byatugaragarije ko nawe watoranijwe, urabyemera?witeguye kuba igikoresho cy’Imana igihe cyose ikeneye kugukoresha ikakubona?
Emerera umutima wawe ukorane n’Umuremyi kuko naho bitakunda yiteguye gukoresha n’abandi kabone n’ubwo bataba mu muryango wayo.
2️⃣UWITEKA WAREMYE IJURU N’ISI NIWE MANA
?Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”(Yes 37:20)
Ni jye waremye isi n’abantu n’inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n’ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.(Yer 27:5)
▶️Uwiteka Imana yacu ifite kugira neza kwinshi,niwe wo kwizera.
Ibyabaho byose ntuzigere
ucika intege, Uwiteka aradukunda kandi azasohoza ijambo yavuze.
Gerageza ushishikarize abarwayi kwiringira Imana, bashishikarize kugira ubutwari. Vuga ibyiringiro ndetse no mu gihe cy’uburwayi.
Niba bagomba no gupfa reka bapfe basingiza Uwiteka.
Ni Uhoraho kandi nubwo bamwe mu bamwizera b’indahemuka bapfa, imirimo yabo izabaherekeza, kandi mu gitondo cy’umuzuko, ibyabo bizaba gukangukana ibyishimo.
Nimutyo twe gucika intege. Reka twe kuvuga ibyo gushidikanya, ahubwo tuvuge ibyo kwizera,kuko kwizera gutera imbaraga itagerwa. Nidukomeza kugundira iyi mbaraga,ntitwiringire imbaraga zacu za kimuntu, tuzabona agakiza k’Imana. (Ubut bwat 1pge 68)
▶️Abisirayeli nta rwitwazo na ruke bari bafite rwo kudasobanukirwa neza imico nyakuri y’Uwiteka.
Imana yari yarabihishuriye inshuro nyinshi, ibiyereka ko ari Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi. Zab 86:15.Imana yarahamije iti:”Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave mu Egiputa (Hos11:1)AnA 200))
?Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’(Yes 41:13)
▶️Uwiteka arakubwira ati:”Witinya ndagutabaye. Imana dusenga ni Imana yumva amasengesho yacu, yiteguye kubana nawe aho uri hose, mu byo ukora byose yifatanyeho akaramata ntuzabyicuza kandi ntuzakorwa n’isoni.
?UHORAHO MANA YACU NI WOWE DUHANZE AMASO UDUKIZE ?
Wicogora Mugenzi