Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 44 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 44
[1]“Ariko rero noneho umva, Yakobo mugaragu wanjye, Isirayeli natoranije.”
[2]Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.
[3]“Uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye, urubyaro rwawe nzarusukaho Umwuka wanjye n’abana bawe nzabaha umugisha.
[4]Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.
[5] “Umwe azavuga ati ‘Ndi uw’Uwiteka’, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari uw’Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli.”
[6] Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.
[7] Ni nde uhwanye nanjye uzahamagara akabivuga, akabintunganyiriza uhereye aho nashyiriyeho bwa bwoko bwa kera? Ibiza kuza n’ibizabaho nibabivuge.
[8] Mwe kugira ubwoba ngo mutinye. Kera sinabikubwiye nkabigaragaza? Namwe muri abagabo bo kumpamya. Hariho indi mana ibaho itari jye? Ni koko nta kindi gitare, ubwanjye sinkizi.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe .Uwiteka ni Imana yacu ntawe uhwanye nawe.
1️⃣YADUSEZERANIYE UMWUKA WERA
?“Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.(Yow 3:1,2)
▶️Umwuka w’Imana wagombaga gusukwa ku bantu bose. Abantu bafitiye inzara n’inyota gukiranuka bagombaga kubarwa muri Isirayeli y’Imana.
Umuhanuzi yaravuze ati:”Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi. Umwe azavuga ati:”Ndi Uwiteka, undi aziyita izina rya Yakobo, undi aziyandikira n’ukuboko kwe ko ari uw’Uwiteka yihimbe izina rya Isirayeli. (Umur 4,5)AnA 239))
▶️Imana yasezeranye Mwuka wera nk’umufasha uzayobora abamwiringira mu kuri kose nk’uko umwanditsi w’ubutumwa bwiza Yohana yabivuze.
Ngo ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka. (Yoh 16:8,9)
Imana yamuduhaye kugira ngo atubere umufasha,mwemerere akuyobore kandi azagukoresha iby’ubutwari.
2️⃣NTUKIREMERE IBISHUSHANYO BIBAJWE
?“Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka.(Kuv 20:4)
▶️Nk’uko itegeko ry’Imana riri, ribuza kwiremera ibishushanyo bibajwe, Yesaya yahanuye ko abarema ibishushanyo bose ntacyo bamaze, ibintu byabo by’umurimbo ntacyo bizamara,ndetse n’ibyo batangaho abagabo ntibireba, kandi ntacyo bizi, nicyo gituma bakorwa n’isoni.(Umur 9)
?“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.
“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”(Hab 2:18-20)
⁉️Ese koko nk’uko Ibyanditswe bibivuga, hari imana wabona itari Umuremyi w’ijuru n’isi? None se koko igiti kibajwe usibye kuba ari igiti nyine gicanwa,hari undi mumaro wacyo?nticyumva,ntikivuga,ntikibona, keretse habayeho kuyobywa ntacyo kimaze,nta nicyo kitwigisha.Uwiteka umukunzi wacu ari mu rusengero rwe rwera aratuburira ngo tumugarukire aratwakira.
3️⃣ISEZERANO RY’IMBABAZI
?Mbese musomyi wihitiyemo iyawe nzira?Mbese wahabiye kure y’Imana?Mbese washatse kurya ku mbuto zo gukiranirwa,maze amaherezo ukabona zibereyeho ubusa ku kanwa kawe? Mbese ubu imigambi y’ubuzima bwawe yaragwabiye kandi ibyiringiro byawe byarapfuye, mbese wicaye mu bwigunge wihebye?Rya jwi ryamaze igihe kirekire rivugana n’umutima wawe ariko nturyumvire ubu rikugezeho ryumvikana rivuga riti:”Nimuhaguruke,mugende;
kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu,haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze. Mika 20:10.Garuka mu rugo rwa so.
Arakurarika akubwira ati:”Ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu,ngarukira kuko nagucunguye. “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho.
Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ariryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.(Umur 22)AnA 204))
? Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.(Yes43:25)
❇️Hashimwe Yesu kubw’imbabazi zitarondoreka zadukuruje ineza tukabaho tudafite umugayo imbere yayo.
⁉️None se izo mbabazi wirazakiriye?ntiwumve ibyongorero by’umwanzi bikubwira kuguma kure ya Kristo kugeza igihe uzaba umaze kwigira mwiza ndetse kugeza ubwo uzaba uri mwiza bihagije kugira ngo usange Imana.
Nutegereza icyo gihe ntabwo uzigera uza rwose.
Igihe satani akweretse imyambaro yawe y’ubushwambagara bwuzuye ibizinga, subiramo isezerano ry’umukiza rivuga riti:”Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato “.
➡️Ntaho wagera Imana itagukura, emerera Mwuka wera akuyobore mu kuri kose,maze nk’uko Imana yadusezeraniye imbabazi, saba Imana iguhe guca bugufi wakire imbabazi zayo.
?UHORAHO MANA YACU TUBASHISHE KWAKIRA IMBABAZI ZAWE ?
Wicogora Mugenzi