Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 43 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 43
[1] Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.
[2]Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata
[3] kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe.
[4] Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.
[5] Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.
[6] Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi,
[7] Nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.”
[10]”Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.shikama mu masezerano kwizera kwawe kwoye gucogora.
1️⃣BAZACUNGURWA
?Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”(Itang 32:29)
▶️Yakobo yakomeje kubabazwa n’icyaha cye cy’uburiganya, ageze habi yibuka amasezerano y’Imana. Ubwo yakiranaga na Malayika kugeza mu museke
,imbaraga ze zendaga kuruta iz’abantu basanzwe, ariko ntizashoboraga gutuma anesha.
Yakomeje kugundira Malayika afite umutima wihana kdi ashenjaguguritse, ararira amwingingira kumuha umugisha. Yagombaga guhamirizwa ko icyaha cye cyababariwe……
Ikimenyetso yari yahawe cy’uko yari yababariwe ni uko izina rye ryahinduwe agahabwa iry’urwibutso rwo kunesha kwe. “Ntucitwa Yakobo (uriganya undi)ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli kuko wakiranye n’Imana n’abantu ukanesha. “Imibabaro yo mu mibereho ye yari irangiye.(Abak n’Abah 100)
⁉️Wowe se ubabazwa n’icyaha cyawe kikakubuza amahoro ukazirikana ko kutacyihana byakuvutsa ubugingo?
Ni kangahe uhangayikishwa n’icyaha cyawe ukarara niyo ryaba ijoro rimwe utabaza Imana ngo igutabare?Yakobo yaraye amajoro asenga, ahangayikishijwe n’uburiganya yagiriye umuvandimwe we, ariko umubabaro we kubwo kugundira Malayika, wamuhindukiriye ibitwenge ahabwa n’ikimenyetso cyo guhindurirwa izina. Bitekerezeho nawe, ugume mu masezerano uzatabarwa, wicika intege izere Imana izakuneshereza kandi ubwo kwizera kwawe kutazacogora uzahindurirwa izina maze Yesu wanesheje isi,Umucunguzi wacu,waducunguje amaraso y’igiciro cyinshi, aguhindurire izina. Maze tuzifatanye n’abacunguwe bose turirimba indirimbo to kunesha.
2️⃣GUTABARWA K’UBWOKO BW’IMANA
?Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”
Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.
Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.(Dan 3:25-27)
▶️Kubwo abagaragu bayo b’indahemuka, Uwiteka yagaragaje ko abana n’abakandamizwa agahagararana nabo, kandi agacyaha abatware bose bo ku isi bigomeka ku butware bw’ijuru.
Bariya Baheburayo batatu bagaragarije ishyanga rya Babuloni ryose ukwizera kwabo bizera uwo bahamya.
Bishingikirizaga ku Mana, mu isaha yo kugeragezwa bibutse isezerano ngo:”Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana, nunyura mu muriro ntuzashya,kandi ibirimi byawo ntibizagufata.(Umur 2).
Kandi ukwizera ijambo rizima kwabo kwagororewe mu buryo butangaje mu maso y’abantu bose…..Imana yahawe ikuzo ku isi yose binyuze mu kuba indahemuka kw’abana bayo.(Abah n’Abam 329)
⁉️Muvandimwe Imana yiteguye kukurokora imitego yose y’umwanzi cyane cyane ishingiye ku kwizera Imana. Nk’uko bariya baheburayo bategewe ku kwizera kwabo bidatinze natwe niko biribugende
➡️Igihe cy’amakuba kiri imbere y’ubwoko bw’Imana, kizasaba kugira ukwizera kutadohoka. Abana bayo bagombaga kugaragaza ko ariyo baramya yonyine,
Hari ibyigisho byinshi twakwigira kuri bariya basore b’Abaheburayo. By’umwihariko umujinya w’abantu uzahagurukira abubahiriza Isabato yo mu itegeko rya kane, kdi ku iherezo ku isi hazacibwa iteka rirwanya bene abo ribacira urwo gupfa.(Abah n’Abam329)
⁉️Wowe se uhagaze ute?kwizera kwawe kugaragaza uwo wizera?zirikana ririya sezerano dusanga muri iki gice umurongo wa 2 .
Ese witeguye ko igihe cyose wabazwa iby’ukwizera kwawe wabasha guhagarara ushikamye ugahamya Imana n’ubwo waba uri imbere y’itanura ry’umuriro ugurumana?Imana ikomeze kwizera kwawe kdi iyakomeje abasore b’Abaheburayo yiteguye kugukomeza mu rugamba rwose wasakirana narwo.
?UHORAHO MANA YACU TURI ABANYANTEGE NKE DUHE KWIZERA GUSHYITSE?
Wicogora Mugenzi