Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 42 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 42
[1]“Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.
[2]Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.
[3]Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri.
[4]Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.”
[5]Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.
[6]“Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry’abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga,
[7]no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe.
[8]“Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.Isi yasekewe n’ijuru kuko Imana yayitekerejeho iyigenera Umucunguzi ngo ayigarurire ibyiringiro. Igice cya none kiradukundisha Yesu Kristu cyane.
1️⃣ UMUGARAGU W’UWITEKA
?Um 1-4 herekeza kuri Kristo. Pawulo yamwanditseho atya: “Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata.” Abafilipi 2:6, 7.
➡️Yesaya 42:1, 2 herekeza kuri Kristo(4BC 1146.1). Uwo yari atandukanye by’ihabya n’abigisha bo mu gihe cye. Igihe yezaga urusengero yagaragaje itandukaniro rikomeye. Mu gihe abatambyi n’abigisha bamuhunze, abari intabwa bo bamugiriyeho umugisha.
✳️ “Abantu bihutira kubyigana begera Kristo, ngo bamugezeho icyifuzo cyabo giteye imbabazi, buri wese agira ati: ‘Mwami, mpa umugisha.’ Ugutwi kwe kumva gutaka kose. Mu mpuhwe zirenze iz’umubyeyi wita ku bana be, arunama yegera abababara bose. Bose babona ko abitayeho. Buri muntu wese akizwa indwara yose yari afite. Ibiragi bibumbura iminwa yabyo bihimbaza; impumyi zibona mu maso y’Ubahumuye. Imitima y’abari bababaye yuzura umunezero.” UIB 99.6
2️⃣ ISŌKO Y’IBYIRINGIRO
?Um 16 uhamya ko Kristo azazanira ibyiringiro abo mu isi. Ubwo Kristo yagaruriraga ibyiringiro abari ibicibwa, bahanitse amajwi bahamya ibyiringiro byabo bishya.
✳️ “Ubwo abatambyi n’abatware b’urusengero babonaga ibyo bitangaza, mbega amajwi yo guhishurirwa yumviswe mu matwi yabo! Abantu batangaga ubuhamya bw’uburyo bababazwaga, nta byiringiro bafite, amajoro n’iminsi bamaze badasinzira. Igihe urumuri rw’ibyiringiro rwa nyuma rwasaga n’aho ruyoyotse, Kristo yari yamaze kubakiza. Umwe yaravuze ati: ‘Nari ndemerewe cyane, ariko nabonye unyitaho. Ni Kristo w’Imana, kandi nzitangira gukora umurimo we.’ Ababyeyi babwira abana babo bati: ‘Yakijije ubugingo bwanyu ; nimuzamurire amajwi yanyu kumuhimbaza.’ Amajwi y’abana, abasore, ababyeyi b’abagabo n’abagore, inshuti n’ababyitegerezaga, bahuriza amajwi yabo gushima no guhimbaza. Ibyiringiro n’umunezero byuzura imitima yabo. Amahoro ataha mu bitekerezo byabo. Bari bakirijwe ubugingo n’umubiri, maze basubira imuhira bamamaza hose urukundo rutagira akagero rwa Yesu.” UIB 100.1
✳️ “Ubwo Kristo yabambwaga, abo bari barakijijwe ntibigeze bifatanya na ba bandi bavugiraga hejuru ngo ‘Nabambwe, nabambwe.’ Bari bafitiye Yesu impuhwe; kuko na bo bari barabonye impuhwe n’imbaraga ze zitangaje. Bari bamuzi nk’Umucunguzi wabo; kuko yari yarabakirije umubiri n’ubugingo.” UIB 100.2
⚠️ Amakuru yawe na Yesu? Mbese icy’Imana yamutumye gusohoza mu isi, yaba yarigisohoreje muri wowe? Bibiliya irakubwira iti: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.” Abafilipi 2:5.
?UHORAHO MANA YACU DUHE GUCA BUGUFI ICYUBAHIRO NI ICYAWE?
Wicogora Mugenzi