Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 41cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 41

[1] Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane.
[2] Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk’umukungugu, abagabiza n’umuheto we abahindura nk’ibishingwe bitumurwa.
[4] Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we.
[5] Ibirwa byararebye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z’isi bigira hafi baraza.
[6]Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.”
[8] Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
[9] Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.
[10] Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
[12] Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho,
[13] kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. N’ubwo waba wugarijwe n’abanzi benshi Uwiteka aravuga ati “komera, ntutinye kandi ntukihebe ndagutabaye.”

1️⃣NI NDE WABIKOZE

?Uwiteka Umwami wa Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo Umucunguzi we aravuga ati “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka, kandi nta yindi mana ibaho itari jye.
(Yes 44:6)
?Nzahamagara igisiga cy’amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugabo ufite imigambi yanjye uturuka mu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.(46:11)

▶️Kuva kuri Adamu kugeza uyu munsi no mu bihe bizaza, Imana yagambiriye gutabara umuntu.

?Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”(Itang 3:9,10)

▶️Gutabara k’Uwiteka ntikwabaye icyo gihe gusa ku bwoko bwayo byarakomeje,ubwo abana b’Imana bajyanywe mu bunyage, bakahababarira mu buryo butandukanye,ntibabuze ibyo kurya ndetse n’amazi yo kunwa, kdi nk’uko yari yarabigambiriye abagarura iwabo.

?Abisirayeli nta rwitwazo na ruke bari bafite rwo kudasobanukirwa neza imico nyakuri y’Uwiteka. Imana yari yarabihishyuriye inshuro nyinshi, ibiyereka ko ari Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi. Zaburi 86:15.Imana yarahamije iti:”Isirayeli akiri umwana, naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave mu Egiputa. “Hos 11:1(A A 200)

❇️Isezerano Imana yari yarahaye Abisirayeli niryo nawe wahawe ni iri ngo:”Ubwanjye nzajyana nawe. “
Ntutinye rero kdi ntuterwe ubwoba nibyo ubona Uwiteka niwe wabivuze no kubikora azabikora.

2️⃣WARATORANIJWE

?Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.(Guteg 14:2)
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.(1Pet 2:9)

▶️Ibyanditswe bigaragaza urukundo Imana yakunze umugaragu wayo Aburahamu n’abazamukomokaho bose. Yamuhaye isezerano ryo kuzabana nawe ibihe byose.

?Ariko imbabazi z’Imana zari zikiri ku mugaragu wayo ucumura kandi wari wihebye. Uwiteka kubw’urukundo rwe yagaragaje icyo Yakobo yari akeneye cyonyine Umukiza……Ubwo yari asinziriye abona urwego rushizwe ku isi , umutwe warwo ukagera mu ijuru……Uwiteka yari ahagaze ku mutwe warwo kandi ijwi rye ryumvikaniye mu ijuru rivuga riti:”Ndi Uwiteka, Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka”…..muri wowe no mu rubyaro rwawe ni ho imiryango yo mu isi izahererwa umugisha.
Iryo sezerano ryari ryarasezeranyijwe Aburahamu na Isaka, ubwo ryari ryongeye gusezeranirwa Yakobo.nibwo rero havuzwe amagambo amuhumuriza amusubizamo intege “Dore ndi kumwe nawe nzakurindira aho uzajya hose. (AnA 93)

❇️Uyu munsi ni wowe ubwirwa, wowe yahamagaye ikagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “uri umugaragu wanjye naragutoranije, sinaguciye. Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe (umur 9,10)

⁉️None se urihebye?Ni iki kigukuye umutima?Iyavuze byabindi se, hari aho yagiye?humura witinya n’ubu iracyariho kandi nawe yiteguye kugutabara.

?*UHORAHO URUKUNDO RWAWE RURADUKOMEZA NATWE TUBASHISHE GUKOMEZA ABANDI?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *