Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.

? YESAYA 4
[1] Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”
[2] Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.
[3] Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.
[4] Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y’abakobwa b’i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa.
[5] Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
[6] Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana yacu ni inyembabazi, turayigomera ikatugoragoza kuko ikunda abo yaremye.

1️⃣ ABAGORE BARINDWI BAZAJYA KU MUGABO UMWE
? Um. 1 utubwira ko abagore barindwi bazasanga umugabo umwe, bati tuzitunga. Umugabo muri Bibliya ni Yesu (Abefeso 5:24; 2Korinto 11:2; Yesaya 9:14), kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, ni ko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Tubwirwa ko Kristo ari we mutwe w’Itorero rimwe. Nyamara muri iki gihe hariho amadini menshi yiyitirira Yesu Kristo kandi akagira amahame atandukanye n’aya Bibliya. Kwigaburira ni ukwihimbira inyigisho ndetse n’amahame bagenderaho. Naho kwiyambika ni ukwihangira gukiranuka.

➡️ Mugenzi, gendera kuri Bibliya Ijambo ry’Imana yandikishije naho ubundi kwibeshaho ntacyo bimaze. Emera kuyoborwa na Mwuka Wera.

2️⃣ UWITEKA AZUHAGIRA IMYANDA Y’ABAKOBWA B’I SIYONI
? Imana yacu ni Imana ibabarira. Mu gice cya 3 Imana yabahaye igihano none uyu munsi Uwiteka azuhagira imyanda, ayimareho. Yeremiya 9:17 – Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n’ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.

➡️ Uhisemo kuba mu ruhande rw’Imana iramubabarira ikamuhindura, igatwikira ibicumuro bye.

3️⃣ UWITEKA NI UBWUGAMO
? Uwiteka azatuyobora, atubere inkingi y’igicu ku manywa n’inkingi y’umuriro n’ijoro. Aratuyoboye nk’uko yayoboye Abisirayeli bava mu Egiputa; atubere ubuhungiro n’ubwugamo bw’umugaru.

? MANA NZIZA DUHE KUGUHUNGIRAHO, KANDI TUBE ABAGENI BASHIMWA?

WICOGORA MUGENZI

One thought on “YESAYA 4: IMANA ISEZERANA GUKIZA ABAKOBWA B’I YERUSALEMU.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *