Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 6

1 Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru kijya kiremerera abantu:
2 umuntu Imana yahaye ubutunzi n’ubukire n’icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirira, ibyo na byo ni ubusa, n’indwara mbi.
3 Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n’aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n’inda yavuyemo.
9 Kubonesha amaso biruta kuzerereza umutima. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
(Umubwiriza 6:1;9)

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nta bundi busobanuro buhambaye bisaba kugira ngo dusobanukirwe ko kuri iyi si nta munezero wuzuye uhaba; ibyishimo tugira kuri iyi si ni ubusa. Igice cy’uyu munsi hari icyo kibivugaho.

1️⃣ UBWO ZAHABU IZATORA INGESE
?Imana yahaye abakire ubutunzi kugira ngo bafashe kandi bagoboke abana bayo bakennye ; ariko akenshi ntibita ku bibazo by’abandi….. Ibyo bituma abakene buri munsi bimwa amahirwe yo gusobanukirwa no kugira neza ndetse n’impuhwe by’Imana ; kuko Imana ubundi yateganije ko nabo babona ibya ngombwa by’ubu buzima. ( UIB 70, pp 434.6)
➡️Ubutunzi twahawe si ubwacu gusa, bugomba kugirira umumaro abafite ibibazo byo kubugeraho, nabo bakamenya ko butangwa n’Imana, kandi ko ibakunda.
??Ushobora kugira ibyo kurya ntubashe kubirya, ukagira umutungo ukazaribwa n’abandi…ntabwo rero ibyo Imana iduha bikwiriye kuyisimbura ahubwo twamaze gushyikira imigisha tujye tuyubahiramo uyitanga. Nyurwa.

⏯️Biroroshye gusobanukirwa nuko ntawe ukwiriye kwizera ubutunzi bwo muri iyi si. “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,
(Matayo 6:19;20)

⏯️ IMPUGUKIRWA: Ijambo ry’Imana rihamya ryeruye ko tugomba kuba ibisonga bya Databuja kugeza aho azazira. Ubutunzi twahawe ngo bukoreshwe umurimo w’Imana ntitubyiteho hari igihe tuzashaka aho tubushyira tuhabure(Ibyashuwe 6:15,16).

? Iki nicyo gihe cyo gukoresha ubutunzi wahawe, ubukoresha neza mu murimo wa Shobuja.

2️⃣ KWIRUKA INYUMA Y’UMUYAGA
? Ubuzima ni bugufi cyane ku buryo butateshwa agaciro. Dufite gusa iminsi mike y’imbabazi yo kwitegura iby’ibihe bidashira. Nta gihe dufite cyo gupfusha ubusa, cyo kwihugiraho mu binezeza, nta gihe dufite cyo guhugira mu cyaha. Ubu nibwo tugomba kugira imico y’ahazaza, y’ubugingo budapfa. Ubu nibwo tugomba kwitegura urubanza kagenzuzi. (COL 342.2)

⏯️ Mu mirongo itandatu y’iki gice cya 6, Salomo akomeza kugaragaza akababaro aterwa n’ibiba ku bantu. Ibaze wowe impamvu ibi ari ukuri? Yesu arabasubiza ati”Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu wese ukora ibyaha ari imbata y’ibyaha (Yohana 8:34). Uyu murongo uragaragaza neza ko kubaho udafite Imana, ari nta byiringiro by’ibizaba, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. (Abefeso 2:12)

? Dushingiye ku magambo ari hejuru, ibikorwa byawe ni iby’ubwenge cg ni iby’ubupfapfa? None se ni ukuhe guhinduka ukwiriye kugira? Ijambo ry’Imana riragira riti: “Ni yo iha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga, Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.
(Imigani 1:4;5)

IMPUGUKIRWA:Umuntu uhumeka neza ntiyibuka ko ubuzima ari bugufi. Ibyinshi usanga abishyira ejo. Nzareka biriya, nzahitamo, nzitegura nyuma ya biriya,… ibi byose ni ubupfapfa kuko umuntu ahita nk’igicucu. Abizirikanye yakwitegura none, akava mu bitagira umumaro. Imana idushoboze?

? IMANA Y’AMAHORO N’URUKUNDO TURAGUSABA KUJIJUKA BITYO TUBASHE GUTEGURA IHEREZO RYACU?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “UMUBWIRIZA 6: KWIRUKA INYUMA Y’UMUYAGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *