Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’Umubwiriza, usenga kandi uciye bugufi.
? UMUBWIRIZA 1
[1] Amagambo y’Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.
[2] Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!”
[8] Byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva.
[9] Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.
[12] yewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.
[13] Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.
[14] Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
[17]Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby’ubusazi n’ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,
Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Salomo amaze gusogongera no guhaga ibyiza n’ibibi, ubwenge n’ubupfapfa, amenya neza ko iyo udafite Imana, byose ari ubusa, ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.
1️⃣ KWIGA BITARIMO IMANA (Umubwiriza 1:13,14)
?Solomo yari yarize bihebuje; ariko ubwenge bwe bwari ubupfapfa; kuko ntiyamenye uko bitwara igihe cy’ ubwigenge mu myitwarire, ubatuwe ku cyaha, mu ngufu z’imico yubatswe hakurikijwe iy’ijuru. (3 BC 1165.1)
➡️Ubwenge bw’isi butarimo Imana ni ubupfapfa uko bwaba bungana cg butangaje kose.
⏯️Nta muntu warushije Salomo ubwenge, ariko kutabasha kugenzura iruba rye, byamuteye gukora iby’ubupfapfa bimugiraho ingaruka mbi n’igihugu cyose.
Ibyo yifuje byose abibonye, irari rye ryose arihagije, yasanze byose ari ubusa nta kamaro. Icya ngombwa ari ukugira imico y’ijuru.
2️⃣ IKIBI NTIGIKINISHWA
?Igihe kimwe bakajarajara hagati y’amahame abakebura no gushaka guca mu nzira zibujijwe, ariko birangira ikibi kirushije imbaraga ifatwa ry’ibyemezo byiza, nk’uko byagendekeye uwahoze ari umwami w’umunyabwenge kandi ukiranuka, Solomo. (3BC 1165.8)
➡️Abisirayeri bari baramenyereye kurya kabiri ku munsi, Salomo n’ibyegera bye bitoza inda nini bakanarya bwije, bakanywa ibisindisha mu masaha ya mu gitondo, akazi gakomeye kabategereje kakahazaharira. Bakagira umuze, bagafata ibyemezo bigayitse.
➡️Ababatwa n’ibintu bitandukanye bitangira bashaka kubisogongeraho gusa ubundi bakabireka, ariko bikazarangira ikibi kirushije icyiza imbaraga. Si ngombwa gukora mu muriro ngo umenye uko utwika kandi ubizi neza ko utwika.
?Uwiteka ayobore ibyemezo n’amahitamo yacu, ngo duhitemo kuyoborwa na Mwuka Wera aho gushorerwa na kamere aho ishaka hose.
? MANA NZIZA, UBWENGE N’IBINDI UDUHA BYOSE NI UBUSA UTADUHAYE UBWENGE NYAKURI BWO KUKUBAHA. TURENGERE, DUSHOBOZE. ?
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka adushoboze kuyoborwa n’Umwuka wera kugira ngo atubashishe guhitamo ibyiza.