Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 30
[4] Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we? Ni nde washinze impera zose z’isi?Izina rye ni nde, kandi izina ry’umwana we ni nde niba uyazi?
[5] “Ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa, ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.
[6] Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo, kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.
[7] “Nagusabye ibintu bibiri, ntubinyime umwanya nkiriho.
[8] Nkuraho ibitagira umumaro n’ibinyoma bimbe kure, ntumpe ubukene cyangwa ubukire, ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye,
[24] “Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya, ariko bifite ubwenge bukabije:
[25] Ibimonyo ni ubwoko budakomeye, ariko byibikira ibyokurya mu cyi.
[26] Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, ariko ziyubakira amazu mu bitare.
[27] Inzige ntizigira umwami, ariko zitera zigabanyijemo imitwe.
[28] N’umuserebanya ufatisha amaboko yawo, ariko uba no ku nyumba z’abami.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iki gice kiratwibutsa ko Imana yaremye buri kintu mu buryo bwacyo kandi bitangaje.

1️⃣ UBWIRU BW’IMANA BWO KUREMA
Aguri aciye bugufi, aratwibutsa ko Imana ariyo Bwenge, kandi ari nayo Muremyi wa byose. Ku murongo wa 4, arabaza si Yobu wabiranije Imana nayo ikamusubiza, mu gice 38 na 39 (hasome). Yobu 38:4-6 – (4) Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge.
(5) Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?
(6) Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,…

➡️ Isi yaremwe ari nziza, nyuma yo gucumura irangirika, akaba ari nayo mpamvu y’ibibazo byose biyibaho.

❇️ Igihe isi yavaga mu biganza bya Rurema, yari nziza bihebuje. Yari iriho imisozi, udusozi, n’ibibaya birimo inzuzi nziza n’ibiyaga bibereye amaso; ariko udusozi n’imizozi ntibyari bihanamye, ngo bigire ibihanamanga n’imikuku biteye ubwoba nk’uko bimeze ubu, udusongero n’ibitare byari bitabye mu butaka bwarumbukaga, bigatuma ahantu hose hamera ibyatsi bitoshye. Ntiharangwaga ibishanga bibi cyangwa ubutayu butagira ikimera. Iyo warebaga hose, amaso yakubitanaga n’ibiti by’igikundiro n’indabo zishimishije. Impinga z’imisozi zariho ibiti by’inganzamarumbo ubu tutabona. Umwuka wo mu kirere wari mwiza utagira ubwandu. Isi yose yarushaga ubwiza ubusitani bw’ingoro zirimbishijwe cyane. Abamarayika bazaga kuyisura bishimye, maze bakanezezwa n’imirimo itangaje y’Imana. (AA 18.3)

❇️ Tumezezwa n’uko tuzasubizwa isi nshya nziza twanyazwe kubwo gucumura.
Ibyahishuwe 21:1-3. (1) Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.
(2) Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
(3) Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.

2️⃣ NKURAHO IBITAGIRA UMUMARO
?Iyaba iri sengesho ryabaga irya buri wese ! (Um.7-8)- (7)
“Nagusabye ibintu bibiri, Ntubinyime umwanya nkiriho.
(8) Nkuraho ibitagira umumaro n’ibinyoma bimbe kure, ntumpe ubukene cyangwa ubukire, ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye.


Imirongo ya 8,9, isaba kudakira bituma twibagirwa Imana no kudakena bituma tuyigayisha. Mu ijambo rimwe ni ukunyurwa.
?Ariko impano za Yesu zihorana itoto kandi ari nshya…Buri mpano nshya yongera ubushobozi bwo kwakira, kwishimira no kunezezwa n’imigisha Umwami atanga. Atanga ubuntu ku buntu. Ntibubasha kumushirana. N’uba muri we, ukuri k’uko uhabwa impano y’agaciro kenshi uyu munsi bizaguha icyizere ko uzahabwa impano irushijeho kugira agaciro ejo hazaza. (UIB igice 15, p91.1)
➡️Imana itugenera ibidukwiriye. Twabonye ko umunyabwenge ari umukozi w’umunyamwete, umupfapfa akaba ari umunebwe.
??Nyamara ibyo twaronka byose tubikesha Imana, ituma duhumeka, iduha imigisha y’iby’umubiri n’iby’umwuka. Kubimenya bituma tubaho ubuzima bushima kandi butekanye, kubera ko wabanje ubwami bw’Imana ibindi ukabyongererwa.
??Iyo iby’isi bibaye nyambere, ntunyurwa kuko ibyo watunga byose ntuzumva bihagije, n’Imana uyiha umwanya w’inyuma itabasha kubamo, igategereza ko wazayiha umwanya wa mbere.
??Umukene na we iyo yubaha Imana arakora cyane mu nzira ziboneye, yareba ku ruhande akabona uwo arusha ubukire akwiye gufasha, bigatuma mu bike atunze ahora ashima, umwanya w’Imana ubanza ntiwigarurirwe n’amaganya.
⏯️Kunyurwa rero bishoboka k’uwimitse Kristu mu mutima we, akamubera byose, ibindi akumva ari inyongera ashimira Imana uko ije ingana kose.

? *MANA DUHE KUGUHESHA ICYUBAHIRO, NO KWEREKANA UBUHANGANGE BWAWE MURI BYOSE*.??

Wicogora mugenzi!

One thought on “IMIGANI 30: IMIGANI YA AGURI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *