Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 21:

1.Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo.
2.Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
3.Gukiranuka n’imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo.
12.Umukiranutsi yitegereza inzu y’abanyabyaha, Uko bubikwa bakarimbuka.
21.Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro.
23.Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kumenya gusa izi nama nziza zo mu migani, ariko ntiguhindure ni ibyago biruta kutazimenya

1️⃣WIKWINANGIRA.
?Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. (Imig 21:2)
✳️Iyo umuntu afashe icyemezo ko igihe yavuze ikintu azagihagararaho, nta na rimwe azagihindura, aba ameze nka Lusiferi igihe yigomekaga ku Mana (3BC 1161.7). Umuntu wese ushikama ngo ntanzigera ahindura uko abona ibintu, ahagaze aharimbura. (3BC 1161.7)
➡️Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, Imana yagoragoje Lusiferi aranga yanga kuva kw’izima ahinduka satani. Imana iri gushakisha umutima wawe mu ijambo ryayo, ahari ukanga kuva kw’izima uti ibyo namenye narabimenye.
Si byiza, icyo bibiliya iguhishuriye cyo guhindura, ca bugufi, usabe Imana igufashe kwakira uwo mucyo utari usanganywe.
⚠️Ariko ukuri kw’ijambo ry’Imana ko uzakunambeho, ntuzemere na rimwe ibitandukanye na ko

2️⃣UWITEKA NI WE UGERAGEZA IMITIMA

?Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”(1 Sam 16:7)

▶️Ubwo Uwiteka yatumaga Samuel kuri Yesayi, w’i Betelehemu, kwimikisha amavuta umwe mu bahungu be yari bumubwire ,

Eliyabu ni we wari mukuru, kandi yarushaga abandi gusa na Sawuli mu gihagararo no mu bwiza. “Ni ukuri,uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye, “maze ategereza amabwiriza y’Imana ngo amusukeho amavuta.

Ariko Eliyabu ntiyubahaga Uwiteka. yajyaga kuba umutegetsi wirata kandi urushya abantu. Uwiteka abwira Samuel ati”Nturebe mu maso he, cg ikirere cye ko ari kirekire, namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara,ariko Uwiteka areba mu mutima. “(A A 325)

❇️Dushobora kwigira ku kwibeshya kwa Samuel ko urebera inyuma uburanga bwo mu maso cg igihagararo cyiza wakwibeshya CYANE.

3️⃣IBIHEMBO BYO GUKIRANUKA NI UBUGINGO

?Imigani 21:21 Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi,Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro.

Abaroma 2:7: Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.

▶️Nshuti mukundwa, Imana yacu ni urukundo kandi kugira neza kwayo niko kukurehereza ku kwihana.
Va mu byaha, ubireke rwose kuko ijambo ryayo ritubwira ko nidukora ibyiza,
tuzemerwa. Ku murongo wa 27 hatubwira ko igitambo cy’umunyabyaha ari ikizira .
Imana yanga ibyaha, igakunda umunyabyaha, ca bugufi wizeye yiteguye kukwakira.
❇️Imana ni yo soko y’ubugingo n’umucyo n’umunezero by’ibyaremwe byose. …Ubugingo bw’Imana iyo buri mu mitima y’abantu, akabyo ntikiburira bubabera amendezo yo gukunda abandi, no kubahesha umugisha.
Icyashimisha Umukiza wacu ni ugusayura abantu bazikamye mu byaha no kubacungura. (Kug Yesu 55)

➡️Njye nawe dufite inshingano yo kuvuga ubutumwa tukagarura benshi kuri Kristo we soko yo kugira neza kwinshi.
?Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera(Mat 28:19)

❓Bimeze bite n’iyi nshingano? Kuko abashaka ubwiza, icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, nawe ntucogore, n’ubwo iminsi ari mibi Uwiteka yiteguye kuguha imbaraga yasezeraniye abamwiringira.

?MANA NZIZA N’UBWO TURI ABANYANTEGE NKE DUSHOBOZE GUKORA IBISHIMWA NAWE.??

Wicogora MUGENZI

One thought on “IMIGANI 21: IBIHEMBO BYO GUKIRANUKA NI UBUGINGO N’ICYUBAHIRO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *