Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 14
[1]Umugore w’umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya.
[4]Urugo rutarimo inka rubamo isuku,Ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka.
[9]Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha, Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana.
[10]Umutima wiyiziho uwawo mubabaro,Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.
[15]Umuswa yemera ikivuzwe cyose,Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.
[16]Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga,Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge,Akagira umutima udatinya.
[21]Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha,Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.
[30]Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri,Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa.
[31]Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye,Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.
Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Iyi migani yose ni iy’ubwenge, gutoranyamo uwo kuvugaho ntibyoroshye. Isuku ni nziza, ariko ntacyo yakumarira udakora. Reka nibiba ngombwa akazi kakwanduze, isuku nziza urayigira ufite icyo kurya. Mugenzi iyi migani yisome yose irakwigisha ubwenge utasanga ahandi usibye mu ijambo ry’Imana.
1️⃣UBWENGE NYAKURI NI MURI KRISTU
?Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha,Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana. (Imig 14:9)
➡️Hari uwakwibeshya ngo afite ubwenge (umukiranutsi) kuko yashimwe n’abantu. Oya umunyabwenge ni ushimwa n’Imana ireba mu mitima, ni uwemera ko ku bwe ntacyo yakwishoboza (Yoh 15:5), akirata icyo Kristu yamukoreye, ibyo amukorera n’ibyo azamukorera. Uyu muntu si umupfapfa, Imana itugire nkawe.
2️⃣BAZA IJAMBO RY’IMANA
? Umuswa yemera ikivuzwe cyose, Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura. (Imig 14:15)
➡️Ab’i Beroya bumvaga ibyo Pawulo ababwiye, bakagenzura mu ijambo ry’Imana niba ari ukuri koko n’ubwo bizeraga ko ari umunyakuri. Nawe isomere, kandi ugenzuze ijambo ry’Imana ibyo wumva. Niyo byavugwa n’Umushumba wawe uzi neza ko ari umunyakuri, niyo byavugwa n’umubyeyi uwawe utajya ubeshya. Bigenzuze ijambo ry’Imana uciye bugufi kandi usenga.
3️⃣ISHYARI NI IRY’UMUPFAPFA
?Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri,Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa. (Imig 14:30)
?Ishyari rikomoka ku bwibone, kandi, iyo rihawe umwanya mu mutima, rizatera ibikorwa by’ubugome, by’urwango, kwihorera no kwica. Intambara ikomeye hagati ya Kristu n’umwami w’umwijima, iba buri munsi, mu buzima busanzwe. (The Signs of the Times, August 17, 1888). 3BC 1159.7
➡️Ishyari ni isoko y’ibibi byinshi. Mugenzi niwiyumvamo n’akanunu k’ishyari, menya ko umwami w’umwijima yakuriganyije nk’uko yabikoze Kayini. Muhunge ishyari rimunga nyiraryo akabura amagara mazima, akazabura n’ubugingo bw’iteka. Mwuka Wera akosore ibitagenda neza muri twe.
? MANA NZIZA, DUHE UMUTIMA WISHIMIRA, DUTSINDIRE KAMERE Y’UBWIBONE N’ISHYARI.??
Wicogora Mugenzi!
Ishyar ni ribi cyane, niryo ryakuye satani mu ijuru, niryo ryokoje isi.
Amena. Uwiteka atwambike imbaraga zikwiriye zo gutsinda ishyari.