Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 149 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 149
[1] Haleluya. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be.
[2] Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo.
[3] Bashimishe izina rye imbyino, bamuririmbishirize ishimwe, batambira ishako, batengerera inanga.
[4] Kuko Uwiteka anezererwa abantu be, azarimbishisha abanyamubabaro agakiza.
[5] Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, baririmbishwe n’ibyishimo, baririmbire ku mariri yabo.
[6] Ishimwe ryo gusingiza Imana ribe mu mihogo yabo, n’inkota ibe mu ntoki zabo,
[7] yo guhōrēsha amahanga, no guhanisha amoko ibihano
[8] Bakabohesha abami bayo iminyururu, n’abanyacyubahiro bayo imihama,
[9] Kugira ngo babasohozeho iteka ryanditswe, icyo ni icyubahiro cy’abakunzi be bose. Haleluya.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ibanziriza iheruka nayo ni iyo gushima Imana nk’uko bimeze muri izi 5 zisoza igitabo cya Zaburi. Mugenzi shima Imana usenga kandi uyiririmbira.

1️⃣ IBYAREMWE BYOSE BIRIRIMBIRE UWITEKA
? Ibyaremwe byose bisingiza Uwiteka mu ndirimbo. Indirimbo ni ikimenyetso cy’insinzi, ibyishimo, guhimbaza Imana ndetse n’isengesho.

➡️ Insinzi. Kuva 15:1 – Maze Mose n’Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati “Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje, Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.
Kuva 15:21 – Miriyamu akabikiriza ati “Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje, Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.”

❇️ Iyo ndirimbo y’igitangaza yasohokaga muri iyo mbaga y’ubwoko bw’Abisiraheli imeze nk’ijwi ry’imuhengeri. Yaterwaga n’abagore b’Abisiraheli, Miriyamu, mushiki wa Mose ari imbere yabo ubwo bagendaga bavuza ingoma kandi babyina. Kure mu butayu no ku nyanja humvikanaga iyo ndirimbo y’umunezero kandi imisozi yirangiraga amagambo yo gusingiza kwabo bati: “Ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje.” (AA 189.2)

Iyi ndirimbo ndetse no gucungurwa gukomeye yibutsaga, byiyanditse mu mitima yabo ku buryo itashoboraga guhanagurika mu ntekerezo z’Abaheburayo. Uko ibihe byagiye bisimburana iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n’abahanuzi n’abaririmbyi b’Abisiraheli, bahamya ko Yehova ari we mbaraga no gucungurwa kw’abamwiringira. Ntabwo iyo ndirimbo ari iy’ubwoko bw’Abayuda gusa. Yerekeza ku kurimburwa kw’abanzi bose b’ubutungane ndetse no ku kunesha guheruka kwa Isiraheli y’Imana. Umuhanuzi w’i Patimo yabonye imbaga y’abantu bambaye amakanzu yera batabarutse batsinze, bahagaze ku “nyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro,” “bafite inanga z’Imana, baririmba indirimbo ya Mose, imbata y’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 15:2,3). (AA 189.3)

➡️ Ibyishimo – Yobu 38:7 – Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?

➡️ Gusingiza Imana – Luka 2:13-14 -(13) Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti
(14) “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

➡️ Guhimbaza Imana – 2 Ngoma 20:21 – Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y’ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

➡️ Isengesho – Zaburi 118:4 – Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, kandi yahindutse agakiza kanjye.

1 Abatesalonike 5:18 – Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.

2️⃣ UZUMVE INDIRIMBO IRUTA IZINDI

?Haleluya.Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. (Zab 149:1)

?Bazumva ijwi rya Yesu riryoheye amatwi kurusha indirimbo zigeze zinjira mu matwi y’abantu bapfa ribabwira riti “intambara yanyu irarangiye.” “NIMUZE MWEBWE ABO DATA YAHAYE UMUGISHA, MURAGWE UBWAMI BWABATUNGANIRIJWE, UHEREYE KU KUREMWA KW’ISI.” Matayo 25:34. (INI 24.2)
➡️Bavandimwe uko Pawulo na Sila basenze bakaririmbira Imana iminyururu ikagwa, inzu y’imbohe igafunguka (Ibyakozwe 16:25-26); gusenga no kuririmbira Imana birimo imbaraga itangaje. Gusenga no kuririmba, birajyana.

? MANA NZIZA DUHE GUHORA TUGUSHIMA IBIHE BYOSE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 149: MURIRIMBIRE UWITEKA INDIRIMBO NSHYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *