Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 148 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 148
[1] Haleluya. Nimushimire Uwiteka mu ijuru, nimumushire ahantu ho mu ijuru.
[2] Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime, mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime.
[3] Mwa zuba n’ukwezi mwe, nimumushime, mwa nyenyeri z’umucyo mwe, nimumushime.
[4] Wa juru risumba amajuru we, mushime, nawe mazi yo hejuru y’ijuru.
[5] Bishimire izina ry’Uwiteka, kuko ari we wategetse bikaremwa.
[6] Kandi yabikomereje guhama iteka ryose, yategetse itegeko ridakuka.
[7 Nimushimire Uwiteka mu isi, mwa bifi mwe n’imuhengeri hose.
[8] Nawe muriro n’urubura na shelegi n’igihu, nawe muyaga w’ishuheri, usohoza ijambo rye.
[9] Namwe misozi miremire n’udusozi twose, namwe biti byera imbuto ziribwa n’imyerezi yose.
[10] Namwe nyamaswa n’amatungo yose, namwe bikururuka n’inyoni zifite amababa.
[11] Namwe bami bo mu isi n’amahanga yose, namwe abakomeye n’abacamanza bo mu isi mwese.
[12] Namwe basore n’inkumi, namwe basaza n’abana.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ibyaremwe nabaremwe byose byose bigaragaza urukundo rw’Imana kandi bigomba kuyishima ibihe byose.
1️⃣ *DUHORE DUSHIMA *
? iyi zaburi itwereka ko ibyaremwe byose bishima Imana yaremye ijuru, Isi, Inyanja n’ibirimo byose, bishima Imana yabiremye. Umuntu by’umwihariko yaremwe ku ishusho y’Imana ashima Imana kubwo kumurema no kumucungura.
➡️ Umuntu yaremwe asa n’Imana atagira icyasha n’ibyaremwe byose ari byiza. Satani amucumuje, Yesu aritanga aramupfira aramucungura. Niyo mpamvu tugomba guhora dushima urukundo rw’Imana rwaducunguye.
➡️ Umuremyi n’Umugenga wa byose yari yarahaye Adamu na Eva ubumenyi buhanitse bwo kumenya amategeko agenga ibyaremwe n’imikorere yabyo; aribyo abashakashatsi bamaze imyaka ibihumbi magana atandatu biga. Bagiranaga ikiganiro n’ibibabi, indabyo n’ibiti, kandi bakamenya amabanga y’imibereho yabyo. Adamu yari amenyeranye na buri kiremwa cyose uhereye ku bifi binini bya Lewiyatani byo mu nyanja ukageza ku dukoko duto tuguruka mu kirere. Kuko ari we wari wagiye abyita amazina, yari azi kamere n’imico yabyo byose n’ibyo bikunda. Ikuzo ry’Imana mu ijuru, imibumbe itabarika n’uko ikurikirana, “uko ibicu binyuranamo,” amayobera y’umucyo n’amajwi, amayobera y’amanywa n’ijoro — ibyo byose byari bimwe mu byo ababyeyi bacu ba mbere bagombaga kwiga. Izina ry’Imana ryari ryanditswe ku kibabi cyose cyo mu ishyamba cyangwa ku ibuye ryose riri ku musozi, ku nyenyeri yose irabagirana, ku isi, ku mwuka no mu kirere. Gahunda no guhuza bigaragara mu irema byerekana ubwenge n’ubushobozi by’Imana bitagira akagero. Hari byinshi byareherezaga imitima yabo kuzuzwa urukundo kandi bigatuma bagaragaza ishimwe ryabo. (AA 23.2)
2️⃣ MU IJURU TUZAHORA DUSHIMA UMUREMYI.
Tuzahora turirimba dushima urukundo rw’Imana yaturemye ikaducungura hamwe n’abamalayika bahora baramya Imana . (Ibyahishuwe 5:13) – Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n’ikuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama iteka ryose”.
➡️ Umusaraba wa Kristo uzahora ari icyigisho n’indirimbo by’abacunguwe mu kubaho kwabo kose. Mu bwiza bwa Kristo bazahora babonamo Kristo wabambwe. Ntibazigera na rimwe bibagirwa ko ufite imbaraga zaremye kandi zigakomeza amasi atabarika ari mu kirere, Ukundwa n’Imana, Nyir’ubwite icyubahiro gihebuje cyo mu ijuru, uwo abakerubi n’abaserafi banezererwa bakamuramya, yicishirije bugufi kugira ngo ashyire hejuru umuntu wacumuye; yikoreye ibicumuro n’ikimwaro kubera icyaha, no guhishwa mu maso ha Se, kugeza ubwo amahano yo ku isi yacumuye, aturitsa umutima we, maze Umwami w’icyubahiro atangira ku musaraba w’ i Kaluvari. Kuba Umuremyi w’amasi yose, Umugenga w’ibiriho byose, wiyambuye icyubahiro cye, akicisha bugufi kubera urukundo yakunze umuntu- kizahora ari icyigisho gitangaje kandi gitere bose kuramya Umuremyi iteka ryose. Ubwo abacunguwe bazajya bitegereza Umucunguzi wabo, bakabona mu maso he hahora harabagirana icyubahiro cya Se; ubwo bazitegereza intebe ye y’Ubwami buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi, kandi bakamenya neza ko ingoma ye itazagira iherezo, bazasabwa n’umunezero baririmbe bati: “Umwana w’Intama watambwe, akaducunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi ni we gusa ukwiriye icyubahiro!’‘ Ibanga ry’umusaraba riduhishurira andi mabanga yose. Mu mucyo warasiye i Kaluvari ku musaraba, imico y’Imana yaduteraga ubwoba no gutinya, tuyibona itatse ubwiza no kutwireherezaho. Imbabazi, ubugwaneza n’urukundo rwa kibyeyi bigaragarira kandi bigahurizwa mu buziranenge, mu butabera no mu bubasha. Iyo twitegereje gukomera kw’intebe y’Ubwami bwe, tukareba isumbwe n’ikuzo byayo, tubona uko imico yayo ihebuje yigaragaje, tukarushaho kumenya ubusobanuro buhoraho bw’iri jambo ngo: “DATA WA TWESE ” kuruta mbere hose. (II 627.1)
? . MANA YACU DUHORA GUHORA DUSHIMA URUKUNDO RWAWE RWATUREMYE RUKADUCUNGURA. HALLELUA.??
Wicogora Mugenzi
Uwiteka ahimbazwe kubw’urukundo rutangaje yadukunze akaturema akanaducungura maze atubashishe kuruzirikana mu mibereho yacu yose.