Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 144 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 144
[1]Uwiteka, igitare cyanjye ahimbazwe,Wigishe amaboko yanjye kurasana,N’intoki zanjye kurwana.
[3]Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya?Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
[4]Umuntu ameze nk’umwuka gusa,Iminsi ye imeze nk’igicucu gishira.
[11]Nyarura unkure mu maboko y’abanyamahanga,Akanwa kabo kavuga ibitagira umumaro,Ukuboko kwabo kw’iburyo ni ukuboko kw’ibinyoma.
[12]Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza,Bakiri abasore.N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza impfuruka,Abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.
[15]Hahirwa ubwoko bumera butyo,Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi yongeye gutabaza Imana, itangarira urukundo rwayo, uko ikomeye cyane ariko ikita ku muntu woroheje. Inavuga gutunganywa kw’abasore n’inkumi, ngo igihugu gikungahare. Mugenzi harimo amasomo akomeye.

1️⃣IMANA IKOMEYE N’UMUNTU UBAHO AGAHE GATO.
?Uwiteka, umuntu ni iki ko umumenya?Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho? (um 3)
➡️Imana yaremye ijuru, isi, amasi n’inyenyeri; Imana, abamarayika, ibizima 4 n’abakuru 24 bahora bapfukamira bati Uwera, Uwera, Uwera; Imana yaturemye n’ibiriho byose ni gute yita ku muntu uvuka atandukanyijwe na Yo, utanaramba? Ni gute itanga Umwana wayo ikunda, ngo amupfire atarimbuka?
??Ni urukundo rwayo ruhebuje, rutabasha kwinjira mu ntekerezo zacu ngo rukwirwemo, tuziga ibyarwo iteka ryose.
⏯️Umuntu ukunzwe n’Imana gutya, wowe waba uri nde umwanze? Imana iduhe impano y’urukundo.

2️⃣ GUCA MU RUGANDA, BIKUGEZA KU RUGERO RUSUMBYEHO
?Dusobanukirwe n’umurongo wa 12.
?Imana ikoresheje ukuri gukomeye gusandaza, yazaye abantu bayo, ari amabuye adatunganyijwe, iyakura mu kinombe cy’isi. Aya mabuye agomba kuringanizwa no gusenwa. Inguni zishinyitse zigakurwaho. Ni igikorwa kibabaza; nyamara cya ngombwa. Kitabayeho, ntabwo twaba duteguriwe umwanya mu rusengero rw’Imana. (3BC 1154.4).
➡️Inzira igana Kanani ihoraho irafunganye, ibamo ibigeragezo bitabereyeho gucogoza abagenzi, ahubwo Imana yemera ko bibageraho kugira ngo barusheho gutunganywa rwose, barusheho kwegera Imana no kugira imico y’ijuru.
⏯️Ibigeragezo ubona byari bigiye kugucogoza rero menya ko ari ibiri kugufasha guhindurwa n’Imana iko ishaka. Wicogora.

?MANA, WARAKOZE KUDUKUNDA BIGEZE AHA, KOMEZA INTEKEREZO ZACU ZOMATANE NAWE; KOMEZA AMABOKO YACU AGUKORERE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 144: UWITEKA, UMUNTU NI IKI KO UMUMENYA?CG UMWANA W’UMUNTU KO UMWITAHO?”
  1. Amena. Uwiteka aduhe kuzirikana urukundo yadukunze maze atubashishe kumaramaza kumukorera tumubera abana b’indahemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *