? ZABURI 140

[2]Uwiteka, nkiza umunyabyaha,Undinde umunyarugomo.
[3]Bibwira iby’igomwa,Bakajya bateranira umurwano.
[5]Uwiteka, nkiza amaboko y’umunyabyaha, Undinde umunyarugomo,Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe.
[8]Uwiteka Mwami, mbaraga z’agakiza kanjye,Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w’intambara.
[12]Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi,Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura.
[14]Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe,Abatunganye bazatura imbere yawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umunyezaburi Dawidi yari azi cyane icyo kugira abanzi aricyo, azi n’inzira imwe yatumye bananirwa kumukuraho. Umugenzi na we azirikane inzira imwe yonyine akwiye gukiriramo, amaherezo y’abanzi b’Imana, ariko cyane cyane ay’abakiranutsi.

1️⃣UWITEKA ATWIKIRA UMUTWE WAWE KU MUNSI W’INTAMBARA

?Kuva ku murongo 2-9, haragara kurindwa k’uwiyambaje Imana. Bigaragara ko aca mu ntambara zitandukanye, ariko Uwiteka agatwikira umutwe we, akarindwa.

?Mu duce tumwe na tumwe inzira yari igoranye, ariko batereye ahantu hahanamye bagenda banyerera bitura ku bitare. Ntibabonaga ndetse ntibamenye ko bari bagaragiwe n’uwahoze agendana na bo. N’inkoni zabo mu ntoki, bakomeje urugendo bifuza kwihuta birenze uko bari bashoboye. Barayobye ariko bongera kubona akayira. Bakomeje kwatanya, bakanyuzamo bakiruka ubundi bakagwa, Mugenzi wabo utaraboneshwaga ijisho abegereye cyane inzira yose. (UIB, igice 83, 544.3)

➡️Imana itaboneshwa ijisho, igendana natwe idukingira ibyenda kutumena umutwe, itugarura mu nzira tuyobye, ikatubyutsa tuguye. Nutayiringira uziringira nde? Yikoreze urugendo rwawe rwose, izarusorohoza.

2️⃣ TEGURA AMEHEREZO YAWE NONE

?Imirongo 10,11,12 itweretse ko nta mahoro y’abanyabyaha. 13 na 14 itwibutsa amaherezo meza y’abakiranutsi.
➡️Twamaze kubona ko urukundo Imana idukunda rutarondoreka, imibereho yacu rero ibe ari ingaruka z’uwo mubano dufitanye n’Imana, ntikave ku bwoba bw’ibizaba ku banzi b’Imana, cg gukorera guhembwa agakiza nk’aho kagurwa.
??Uwiteka aduhe imbaraga zo kurushaho kubana na We mu gusenga no kwiga ijambo ry’Imana.??

?MWAMI IMANA, UBUNTU N’IMBABAZI BYAWE NIBYO BITUMA TUDASHIRAHO. TUBASHISHE GUKOMEZA KUKWIRINGIRA.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *