Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 139 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 139

[2]Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye,Umenyera kure ibyo nibwira.
[3]Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire,Uzi inzira zanjye zose.
[4]Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.
[5]Ungose inyuma n’imbere,Unshyizeho ukuboko kwawe.
[13]Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye,Wanteranirije mu nda ya mama.
[14]Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,Imirimo wakoze ni ibitangaza,Ibyo umutima wanjye ubizi neza.
[16]Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose,Yategetswe itarabaho n’umwe.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’Umunezero .Uwiteka arakuzi ,niwe Muremyi wawe,utarabumbura akanwa,azi ibyo wibwira. Tekereza ibyiza.

1️⃣UWITEKA ARAKUZI N’IBYO UTEKEREZA

?Dufite uwo duhorana na we, tubihisemo cg tutabihisemo. Musore, nkumi, ibuka ko aho uri hose, mu byo ukora byose, Imana iba ihari. Ijambo ryose uvuze, igikorwa cyose ukoze ufite Umuhamya,—Imana Yera, yanga icyaha. Nta kivugwa cg gikorwa cg gitekerejwe cyasoba ijisho Ryayo rireba hose. (3BC 1153.10)

➡️Ijisho ry’Imana rihora rikuriho nta kirisoba. Si uko ikugenza ngo nukora nabi izabiguhanire, ni ukubera urukundo rwayo rutuma ishaka umunyabyaha n’igihe ari guhunga Imana (nk’uko yabikoreye Adamu), kugira ngo adapfira mu cyaha akarimbuka.

?Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?(Mt 9:4)

▶️Ubwo abantu bane bazaniye Yesu ikirema cyashakaga gukira, Yesu amubonye aramubabarira,abanditsi bamubonye bati”Uyu arigereranije”.Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?

❇️Uwiteka Umuremyi wawe arakuzi ,azi n’ibyo utekereza,tekereza ibyiza. Emerera Mwuka wera akuyobore mu byo ukora byose udacumura.

2️⃣UWITEKA NI UMUREMYI

? Zaburi 139:13,14:
Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama. NDAGUSHIMIRA YUKO NAREMWE UBURYO BUTEYE UBWOBA BUTANGAZA, imirimo wakoze ni ibitangaza,Ibyo umutima wanjye ubizi neza.

?Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”(Itang 1:26)

❇️Muvandimwe ibuka ko waremwe mu bumwe buteye ubwoba kandi butangaje bityo uzirikane inshingano yuje urukundo wahawe, nk’ikiremwa gikundwa kandi cyitaweho.

❇️Yakugize umutware ,wahawe byose kandi ukwiriye kurinda, na we ubwawe .

⚠️Niwireba, nureba mugenzi wawe muhuriye mu nzira, mubana, mukorana, umugaye, ukennye, ukize…nubona umuntu, uvugire mu mutima uti ” ni koko waremwe mu buryo buteye ubwoba butangaje, uri uw’igiciro. Mukunde, mwubahe, mumenyeshe iby’agakiza.

? DATA WERA URATUZI, WATUREMYE MU ISHUSHO YAWE NATWE DUHE KUKUMENYA BY’UKURI.

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *