Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 131 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 14 Nzeli 2023
? ZABURI 131
[1] Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, Kandi amaso yanjye ntagamika, Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, Cyangwa ibitangaza byananira
[2] Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke.
[3] Wa bwoko bw’Abisirayeli we, Ujye wiringira Uwiteka, Uhereye none ukageza iteka ryose.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nubwo iyi zaburi ari ngufi cyane, igizwe n’imirongo itatu, ariko ifite amasomo menshi twayigiraho. Rimwe muri yo ni uko Yesu ari We Mwami w’amahoro.
1️⃣ UMUTIMA UCIYE BUGUFI NO KWIRINGIRA IMANA
?Umunyezaburi ati “
?Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,Kandi amaso yanjye ntagamika, …nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke….Ujye wiringira Uwiteka,Uhereye none ukageza iteka ryose. (Zaburi 131:1-3)
?Nta wimenyaho amakosa. Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana… (Yeremiya 17:9). Umunwa ushobora kuvuga ubukene umuntu afite mu by’iyobokamana, ariko umutima we ukaba utabizi. Mu gihe ubwira Imana ubukene ufite mu by’umwuka, bishoboka ko umutima wawe uba wibereye mu byo wibwira ko bitunganye. Inzira imwe gusa umuntu yimenyaho inarijye ni ukureba kuri Kristu. Iyo twibajije ubutungane bwe twimenyaho ubugoryi. Twibonaho ko twazimiye, ko turi akahebwe ko kandi twarindagiriye mu kwigira intungane. Tubona ko n’ubwo twakizwa, bitaba bitewe n’ubwiza bacu, ahubwo ko byaba biturusha ku bushake no ku buntu bw’Imana….Imana ishimishwa no kwizera kutarimo kwiyemera. (Imigani ya Kristo, igice 13, p 72,73)
➡️Aya magambo atume dusobanukirwa n’iyi ndirimbo ya Dawidi, kwiringira gukiranuka kwawe byaba ari amakuba. Bivuze ko waba wigereranyije n’abandi aho guhanga amaso Kristo, bityo ukabona ko wari wararindagiriye mu kwigira intungane. Guca bugufi gukenewe si ukw’inyuma gusa kugaragarira abandi, cyane cyane ni uko mu mutima Imana ireba ikabona ukwizera kwawe kutarimo kwiyemera, ikabona ko wemera kandi wizera ko koko byose ubikesha ubuntu bwayo.
⚠️Kwiyumvamo ko dukeneye Imana, no kumenya icyaha cyacu ni intambwe ya mbere mu kwemerwa n’Imana. (IK, p 69)
⏯️Muvandimwe, uyu ni wo munsi wo gusanga Imana umutima uyishaka rwose, atari nk’umufarisayo wo muri Luka 18:11, wigereranyaga n’abandi aho guhanga amaso Kristu. Yatashye atajyanye umugisha, umukoresha w’ikoro avayo yemewe n’Imana.
2️⃣ AMAHORO MASA
? Umuhanzi w’Indirimbo No 286 yaragize ati: “Umutima wanjy’ urasingiz’ Imana, mu ndirimbo y’ umunezero, nifitiy’ amahoro ava mw’ ijuru, uzuye mu mutima wanjye. Amahoro masa, aturuka ku Mana gusa, nyamuneka tungany’ ubugingo bwanjye, n’ urukundo rutarondorwa.
⏯️ Yesu yabwiye wa mugore wafashwe asambana ku mugaragaro ati:“ Nanjye singuciriyeho iteka, genda, ntukongere gukora icyaha. „ Yohana 8:11. umuntu ushobora kugumana ibyiringiro byo kudacumura ukundi, ni wawundi wamenye neza ko adacirwaho iteka. Ni uko rero, amahoro ni yo akwiye kubanza kubaho, kuko ari yo afungura inzira yo kubohorwa.
♦️ Yesaya 9:5 havuga neza inkomoko y’amahoro: “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.”
3️⃣ MWAMI W’AMAHORO
? Mu gitabo cyo Kugana Yesu P.19; babajije ikibazo kigira gitya “Ariko se, umunyabayaha yarindira kwihana ngo abone gusanga Yesu? Mbese kwihana ni ko kwaba inzitizi zo gusanga Yesu?
♦️ Igisubizo: Umukiza wacu araturarika ati: “Ni muze aho ndi, Mwese abarushye n’abaremewewe ndabaruhura” Mat 11:28
⚠️Mbese witeguye kumusanga, ni ahawe gufata umwanzuro.
? DATA TUBASHISHE KU KWAKIRA KUKO ARI WOWE MAHORO YACU
Wicogora Mugenzi.