Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 117 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 117
[1]Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka,Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize
[2]Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi,Kandi umurava w’Uwiteka uhoraho iteka ryose.Haleluya.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi niyo ngufi muri zose, ariko ubutumwa burimo burahambaye. Imana ni iyo yonyine yo gushimwa no guhimbazwa na buri muntu, n’amahanga yose.
1️⃣ IMANA Y’AMAHANGA YOSE, Y’AMOKO YOSE
?Mwa mahanga yose mwe, nimushime Uwiteka,Mwa moko yose mwe, nimumuhimbarize (um 1)
?Nta shyanga ritarebwa n’iri rarika, nta kiremwa muntu gikwiye kubaho kidahimbaza kandi kidashima Imana.
?[Marayika wundi]Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.”(Ibyahishuwe 14:7)
➡️Muri iyi minsi intambara ikomeye hagati ya Kristu na satani, hagati y’icyiza n’ikibi igeze ahakomeye. ?Noneho isi igiye kwicamo ibice bibiri bigaragara neza, abarwanya Imana n’ijambo ryayo bagiye gushyira hamwe bose, abanamba ku Mana no kw’ijambo ryayo bajye ahagaragara, kandi baregwe guteza isi ibyago biyugarije. Bazagirirwa nabi, ariko nk’uko bisanzwe Mikayile azatabara.
⏯️Niwumva ijwi rye uyu munsi riguhamagarira kuramya Umuremyi mu kuri kose ntiwinangire umutima, ushake mu ijambo ryayo icyo waba warirengagije. Uve mu nyigisho z’uruvange zahimbwe n’abantu, wemere ijambo ry’Imana ryonyine rikubere itabaza ry’ibirenge byawe (intekerezo zawe)
2️⃣IMANA NTIHINDUKA
?Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi,Kandi umurava w’Uwiteka uhoraho iteka ryose.Haleluya.
?Imana yaremye umuntu ku buryo butangaje. N’ubwo Imana yanga icyaha cyane, umuntu acumuye ntiyamutereranye byabaye ngombwa ko hatangwa ikiguzi kiruta ibindi ku isi no mu ijuru, amaraso ya Kristu, Jambo waremye ibintu byose (Yoh 1:1-3). Kubishyikira bigora ubwenge bw’umuntu bwagwingijwe n’icyaha, nyamara kubyizera bikatugira abana b’Imana.
➡️Mu biranga Imana bihoraho iteka harimo kandi ubutabera bwayo. Mu kurimbuka kw’icyaha, satani, n’abamarayika be; hari abantu banze kwakira Kristu gukiranuka kwacu, nabo bazisanga batanditse mu gitabo cy’ubugingo, barimbuke (Ibyah 20:15).
❓None se kuki uyu munsi utahitamo uruhande rurwanira ukuri, ukigumira mu ruhande tuvukiramo rurwanira ikibi? Hitamo atari ukubera ubwoba bwo kurimbuka, ahubwo kubera ko urukundo n’imbabazi by’Imana ari byinshi, n’umurava wayo uhoraho iteka ryose. Haleluya.
? MANA MUREMYI, NI WOWE WENYINE WO KURAMYWA, GUSHIMWA NO GUHIMBAZWA. UDUHE KWAKIRA KRISTU KOKO, N’ IMIBEREHO IGUHESHA ICYUBAHIRO.??
Wicogora Mugenzi
Amena