Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 105 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 105;
[1]Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.
[2]Mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe,Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.
[3]Mwirate izina rye ryera,Imitima y’abashaka Uwiteka yishime.
[4]Mushake Uwiteka n’imbaraga ze,Mushake mu maso he iteka ryose.
[5]Mwibuke imirimo itangaza yakoze,Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke,
[6]Mwa rubyaro rwa Aburahamu umugaragu we mwe,Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije.
[7]Uwiteka ni we Mana yacu,Amateka ye ari mu isi yose.
[8]Yibuka isezerano rye iminsi yose,Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.
[9]Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,Indahiro yarahiye Isaka,
[10]Akayikomereza Yakobo kuba itegeko,Ayikomereza Isirayeli kuba isezerano ridashira.
[11]Ati “Ni wowe nzaha igihugu cya Kanāni,Kuba umwandu ukugenewe.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi yibutsa ibikomeye Uwiteka yakoreye ishyanga yari yaratoranyirije kumwamamaza mu mahanga. Ese ujya umenya ko amateka yisubiramo, ibyabaye ku Bisirayeri b’umubiri bajya i Kanani bizakaba no ku Bisirayeri mu bya Mwuka bajya i Kanani ihoraho? Mugenzi, uko barinzwe nawe urarindwe.
1️⃣GUSHIMA
? 1Ngoma 16:7 ugakomeza hatubwira uburyo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba aribo bashima Uwiteka
Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.
Mumuririmbire, mumuririmbire n’ishimwe,Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.
Mwīrāte izina rye ryera,Imitima y’abashaka Uwiteka yishime.
Mwibuke imirimo itangaza yakoze,Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke.
Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe,Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,
Uwiteka ni we Mana yacu,Amateka ye ari mu isi yose. Iryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,N’indahiro yarahiye Isaka,
Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy’i Kanāni,Kuba umwandu ukugerewe.”(Umur 8,9,10,12,13,14)
➡️Wowe se ni iki cyakubuza gushima? Nta mpamvu n’imwe yakubuza gushima Imana kuko mu bibi n’ibyiza dukwiriye guhora dushima.
2️⃣ ISHYANGA RY’IMANA RIZARINDWA
?Igicu cyari inkingi y’umwijima ku Banyamisiri, ku Baheburayo cyari umucyo mwinshi, wamurikiraga inkambi yose, kandi warasaga mu nzira banyuragamo. Uko ni ko mu byo Imana igirira abatizera habonekamo umwijima no kwiheba mu gihe mu byo igirira abiringira huzuyemo umucyo n’amahoro. Inzira Imana ituyoboramo ishobora kunyura mu butayu cyangwa mu nyanja, nyamara ni inzira itekanye. (Abakurambere Abahanuzi, igice 25, pp 191.10)
❇️Atuma umugabo wo kubabanziriza,Ni Yosefu waguriwe kuba imbata. (Zab 105:17)
?Bakuru be bamugurisha bari bazi ko ari iherezo rye, Yosefu yumvaga ibye birangiye arataka ntibamwumva. Nyamara byari mu bushake bw’Imana, yagombaga kuzaba ukomeye uzabakiriza ubugingo mu gihe cy’inzara.
➡️Mu bihe kimwe kandi bisa, abatizera babona umwijima no kwiheba, nyamara ku biringira Imana ari umucyo n’amahoro. Ubarizwa he?
⏯️Gukakara kw’inzira sicyo kibazo rero, icyangombwa ni umutekano n’amahoro biva mu kwiringira Imana n’ amasezerano yayo.
? DATA WERA TUBASHISHE KUGENDERA MURI GAHUNDA NZIZA WADUHAYE NO KUYINEZERERWA?
Wicogora Mugenzi!