Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 101 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 101
[1]Zaburi ya Dawidi.Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera,Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe.
[2]Nzitondera kugendera mu nzira itunganye,Uzaza aho ndi ryari?Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye,
[3]Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye.Nanga imirimo y’abiyobagiza,Ntizomekana nanjye.
[4]Umutima ugoramye uzamvaho,Sinzamenya ikibi.
[5]Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura, Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira.
[6]Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane, Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera.
[7]Uriganya ntazaba mu nzu yanjye, Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.
[8]Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose, Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose, Nzimare mu rurembo rw’Uwiteka.

Ukundwa n’Imana amahoro y’Imana abe muri wowe. Burya nta buzima butagira intego, nk’uko uyu mwami yagambiriye ko azirukana inkozi z’ibibi zose mu rurembo rw’Uwiteka nawe gira intego ko utazifatanya n’abariganya n’abanyabinyoma bose.

1️⃣KUGIRA INTEGO

❇️Iyi Zaburi itangiza amagambo y’umwami wayobotse Imana, yemerera Imana ko azategekana ubutabera umuryango ashinzwe. Kandi ko azagendera kure abariganya n’ababeshyi bose.

?Imana yaravuze iti:”Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa;”
Mose yihuta gucurika umutwe yunamye, yikubita hasi. Ku bw’ubuntu bw’Uwiteka agira yasezeranye kongera gusubiza Isirayeli agaciro kayo no gukora ibitangaza bitigeze gukorwa mu isi cyangwa mu ishyanga ryose.
Muri icyo gihe cyose nka mbere Mose yahawe imbaraga akomeza kubaho mu buryo bw’igitangaza. (Abakurambere n’Abahanuzi 166.7)

➡️Mose yagiriye Abisirayeli urukundo nk’urwa Yesu, agambirira kubageza i Kanani atitaye ku nyungu ze bwite.
⏯️Mu gihe nawe ufata intego kuzagera i Kanani ihoraho, gambirira no kuzagira abo uzamurikira Umwami wawe uzaba warabwiye ubwiza n’urukundo bye. Usenga Imana, gambirira kwingingira abandi. Hangayikishwa n’abatazi Imana, hangayikishwa n’ababaho imibereho idahesha Imana icyubahiro mu mubiri no mu by’umwuka. Gambirira kudacumura k’Uwiteka no kumwubahisha. Na We azagushoboza.??

2️⃣SHAKA MAZE UBONE

?Ufite umutima unanirana nta byiza abona, Kandi uw’ururimi rugoreka azagwa mu makuba.(Imig 17:20)

Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”
(2Tim 2:19).

▶️Aya masomo yombi afite aho ahurira ;Umuntu wese wananiranye,intahanwa ,ugoreka ururimi kdi abeshya ntazabona Imana ariko hari ihumure,nta rirarenga urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho,muntu uvuga izina ry’Uwiteka igihe n’iki cyo kumuvuga by’ukuri. Ukamusenga mu rukundo no mu kuri. Gira bwangu wihane,uve mu bidatunganye ubwo ari hafi kwerekanwa tuzamusanganire twishimye twibanire nawe.

?Mbese ujya wumva hari icyo ukeneye mu mutima wawe? Mbese wumva ufite inzara n’inyota byo gukiranuka? Ibyo rero iki ni igihamya cy’uko Kristo hari icyo yakoze ku mutima wawe. Agatuma habaho ubwo bukene kugira ngo umushake, ngo nawe agukorere ibyo wowe udashoboye kwikorera, binyuze mu mpano ya Mwuka muziranenge. Uwiteka nta kindi asaba,usibye uko gusonzera imbabazi ze,kwifuza inama ze ndetse no kwifuza urukundo rwe (Ubut bwator 1. 265.3)

➡️Umur wa 7 hatubwiye ko uriganya atazaba mu nzu y’uwo mutware ndetse n’ubeshya ntazakomerezwa imbere ye .Ese niba umutware wo ku isi atemera abariganya n’abagendera mu bidatunganye Data wa twese azahana ate abanze kumwumvira?

➡️Ni ahanjye nawe ngo twumvire ijambo ry’Imana. Gambirira kuyoborwa naryo. N’uryumvira uzarya ibyiza byo mu gihugu ariko nutaryumvira inkota izakurya.

? DATA WERA TUBASHISHE KUGIRA UBUZIMA BUFITE INTEGO?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 101: KUGIRA INTEGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *