? ZABURI 88
[2]Uwiteka, Mana y’agakiza kanjye,Ntakira imbere yawe ku manywa na nijoro.
[3]Gusenga kwanjye kwinjire imbere yawe,Utegere ugutwi gutaka kwanjye,
[4]Kuko umutima wanjye wuzuye imibabaro,Kandi ubugingo bwanjye bwegereye ikuzimu.
[10]Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro.Uwiteka, njya ngutakira uko bukeye,Nkakuramburira amaboko.
[14]Ariko Uwiteka ni wowe ntakira,Kandi mu gitondo gusenga kwanjye kuzajya kugusanganira.
[15]Uwiteka, ni iki gituma uta ubugingo bwanjye?Ni iki gituma umpisha mu maso hawe?
[16]Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n’umutima,Ngitewe n’ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi yanditswe na Hemani wo mu rubyaro rwa Kōra (1 Ingoma 6:18), indirimbo iratabaza Uwiteka ibintu bimeze nabi. Ese hacuze umwijima, mu byago n’ibiza, umugenzi yakora iki?
1⃣ BA UMUTWARAMUCYO
?Yabonaga ameze nk’udafite gitabara. Abantu bamaze kumuheba, nawe afite umubabaro mwinshi, ntawe umuri hafi, akingiranywe atabasha gusohoka (Im 4-9). Bityo atakambira Imana.
➡Mu bihe bigoranye, Imana ikeneye kutunyuramo ngo itange imigisha, ngo yoroshye akababaro k’abatuye isi. Bisaba guturwamo na Kristu kugira ngo urukundo rw’Imana rubashe kukugaragaraho.
⏯️Mu gihe ari utakambira Imana, unayemerere kuyibera umufatanyabikorwa. Maze abantu babashe kubona ko Imana ibari hafi, n’ubwo ibihe bigoranye bituma batayibona hafi. Idushoboze kuyerekana nka Yosefu muri Egiputa.
2⃣ EREKANA UMUTI W’INDWARA Z’UMUBIRI N’ IZ’UMUTIMA
?Um 16 “Nahereye mu buto mbabazwa ndwana n’umutima, Ngitewe n’ibiteye ubwoba byawe mpagarika umutima”. Ariko uwa 14 uti ni Wowe Uwiteka ntakira.
➡Kristu yaje nk’Umuganga Mukuru gukiza ibikomere byatewe n’icyaha mu bantu. Ni isōko y’imbaraga ikiza umubiri n’umutima.
⏯Umutabaje aragutabara akakwereka ibikomeye utarabona, nta cyamunanira We aradusaba gusa kumwizera.
❇️Imana yagize Yosefu isōko y’ubugingo kw’ishyanga rya Egiputa. Binyuze kuri we ishyanga ryose rirarindwa…Niko no muri iki gihe Imana inyura ku bantu bayo igihe yifuza guha isi imigisha. Umukozi wese ufite umutima Kristu atuyemo, uwo ariwe wese uzereka isi urukundo rw’Imana, ni umufatanyabikorwa n’Imana mu guha ikiremwamuntu umugisha. (Counsels on Health Chap 89, pp 209.2)
?MANA TUGIRE ABAFATANYABIKORWA BAWE MU KUZANIRA ABANDI UMUGISHA. MU KUBA ISŌKO Y’IBYIZA.??
Wicogora Mugenzi