Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 36
[2]Ubugome bw’umunyabyaha bubwiriza umutima we,Nta gutinya Imana kuri mu maso ye.
[3]Kuko yiyogeza ubwe,Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.
[4]Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n’uburiganya,Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza.
[5]Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe,Yishyira mu nzira itari nziza,Ntiyanga ibyaha.
[6]Uwiteka, urugero rw’imbabazi zawe rugera mu ijuru,Urw’umurava wawe rugera no mu bicu.
[7]Gukiranuka kwawe guhwanye n’imisozi miremire y’Imana,Amateka yawe ni nk’imuhengeri,Uwiteka ni wowe ukiza abantu n’amatungo.
[8]Mana, erega imbabazi zawe ni iz’igiciro cyinshi!Abana b’abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe.
[9]Bazahazwa rwose n’umubyibuho wo mu nzu yawe,Kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe.
[10]Kuko aho uri ari ho hari isōko y’ubugingo,Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.
[11]Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi,No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Muri iyi Zaburi tubona uko umunyabyaha ashobora kugera kure akarorera kugira ubwenge bwo gukora ibyiza, ntabe agitinya Imana. Nyamara inatweretse imbabazi z’Imana zirenze urugero. Bivuze ngo kure yagera kose, iyo agarukiye Imana iramubabarira, ikamusubiza mu rugo.

1⃣ WINYURWA NO GUKIRANIRWA

?Umunyabyaha, umwibone bari kuvugwa aha, barasa nkabanyuzwe n’uko bameze. Dawidi arasaba kudasa nabo.
➡ Isuzume nanjye nisuzume. Aho ntidukiranirwa ntitwumve umutima uduhana, utwibutsa ko twakoze nabi? None twaba dukora ibyaha, twibona, duhemuka…hanyuma tukumva ntacyo bidutwaye ubuzima bugakomeza?
⏯️Ibi bintu byaba ari ibyago bikomeye. Kutamenya ko ikibi ari kibi ngo nucikwa ukagikora kikubabaze, kutumva ko ibibi dukorera abandi tuba tubikoreye Imana, kutumva ko dukeneye imbabazi zayo no gukiranuka kwayo, ni ukuyoba inzira, ni ugucogora k’umugenzi n’ubwo yaba agaragara nk’ukomeje urugendo.

2⃣ IMBABAZI Z’IMANA NI IZ’IGICIRO CYINSHI
??Uwiteka, urugero rw’imbabazi zawe RUGERA MU IJURU, Urw’umurava wawe RUGERA NO MU BICU.
?Aya magambo yo ku murongo wa 6 ndetse ukageza ku wa 11, ni agaragaza igisubizo cy’uwahabye. Guhungira munsi y’amababa y’Uwiteka, niho umuntu akirira.
➡Ushobora kuba wumva warahemukiye Imana cyane, menya ko imbabazi zayo zirenze urugero, izakwakira, ikubabarire, iguhe amahoro yo mu mutima, ukabaho uriho.
??Iga ijambo ry’Imana uyobowe na Mwuka Wera kuko ni mu MUCYO WAYO, TUBONERAMO UMUCYO (um 10). Si mu byo twibwira cg mu nyigisho zahimbwe n’abantu. Ukuri, umucyo, icyaduha agakiza n’amahoro atemba nk’uruzi, nta handi wagisanga Atari mu byanditswe byera. (Yesaya 8:20).

? MANA DUFASHE KWISUZUMA NO KWIMENYAHO UBUGORYI, TUBASHISHE KWIHANA NO GUSABA IMBABAZI.??

WICOGORA MUGENZI.

2 thoughts on “ZABURI 36: URUGERO RW’IMBABAZI Z’UWITEKA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *