Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 35 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
?? ZABURI 35
[1]Zaburi ya Dawidi.Uwiteka burana n’abamburanya,Rwana n’abandwanya.
[2]Enda ingabo nto n’inini,Uhagurukire kuntabara.
[3]Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
[10]Amagufwa yanjye yose azavuga ati“Uwiteka ni nde uhwanye nawe?Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko, Ukiza umunyamubabaro n’umukene ubanyaga.”
[17]Mwami, uzageza he kundebēra gusa?Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo,Icyo mfite rukumbi gikize intare.
[18]Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,Nzaguhimbariza mu bantu benshi.
[27]Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,Wishimire amahoro y’umugaragu we.
[28]Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. .
1️⃣ WABA WIRWANIRIRA?
?Zab 35:1-3
Uwiteka burana n’abamburanya, rwana n’abandwanya. Enda ingabo nto n’inini, uhagurukire kuntabara. Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
➡️ Wikwirwanirira tabaza ushoboye kukurengera. Si byiza kwigeragereza tukibuka IMANA ari uko tubona bitunaniye. Oya wikwiburanira ufite ukuburanira, wikwihorera ufite uguhorera.
⏯️Genzura ubutabazi bwayo mu gihe cyahise, bitume ubaho uyiringiye, buri gihe wumve ijwi ryayo rikubwira ngo ” Ni jye gakiza kawe”.
2️⃣ IGISHA URURIMI RWAWE
?Zaburi 35:28
Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe, Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.
?Ururimi rukeneye kwigishwa, ntirutezuke ku murongo, kandi rugatozwa kuvuga iby’icyubahiro cy’ijuru, kuvuga urukundo ntagereranywa rwa Yesu Kristu (Letter 32, 1890). 3BC 1146.8
➡️Ururimi rushima Imana, ruhesha abandi umugisha, ruvuga ibyakiza abantu mu mapagarike yose (mu mubiri, mu ntekerezo, mu kwiringira Imana…), ni rwo rurimi rukenewe.
Kubigeraho tubonye ko bisaba kubirutoza. Rutoze kwigisha iby’agakiza, kwigisha urukundo ufata umwanya wo kwiga ibyanditswe byera no kubyigisha.
?DATA MWIZA MANA IDUKUNDA, TURAYAMANITSE TURWANIRIRE, TURACECETSE TUVUGIRE.??
WICOGORA MUGENZI.
Amena