Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi
Taliki 16 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 3:
[1] Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni,
[5] Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi.
[6] Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.
[7] Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti.
[9] Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.
[11] Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Uwiteka ahora yiteguye kugirira imbabazi abamutakiye.
1️⃣ BIMURA UWITEKA IMANA
🔰 Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti (abac 3:7).
▶️ Ibyabaye ku bisirayeli byakagombye kutubera icyigisho gituma tudatandukira indahiro ngo tuve mu masezerano nta mpamvu.
▶️ Intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho” (Abaheburayo 3:12).
▶️ Turebye ibyo Imana yadukoreye byose, ukwizera kwacu kwagombye gukomera, kugakora kandi kutadohoka. Aho kwinuba no kwitotomba, imvugo y’imitima yacu ikwiriye kuba iyi ngo: “Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; mwa bindimo byose mwe, nimuhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Zaburi 103:2. AA 195.1.
2️⃣ IMBABAZI Z’UWITEKA.
▶️ Abisirayeli batandukiriye indahiro, nyamara Imana ntiyaretse abantu bayo rwose. Iteka hagiye haboneka abasigaye babaye indahemuka ku Uwiteka; kandi uko ibihe byahaga ibindi Uwiteka yahamagaraga abagabo b’inyangamugayo kandi b’intwari kugira ngo bakureho gusenga ibigirwamana kandi bakize Abisiraheli abanzi babo. Ariko iyo uwabakijije yapfaga, atacyongeye kubayobora, barongeraga bakagarukira ibigirwamana byabo buhoro buhoro. Uko ni ko amateka yo gusubira inyuma no guhanwa ibihano bikomeye, kwihana no gukizwa, yahoraga yisubiramo. AA 376.4
▶️ Nyamara nubu Imana irahamagara nubwo abenshi banze kumva ijwi ryayo. Rya jwi ryahamagaraga nanubu riracyahamagara rivuga riti” “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.”
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHA KWEMERA KUGIRWA INAMA NAWE.🙏
Wicogora mugenzi.