Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi

Tariki 21 UGUSHYINGO 2025

📖 ABACAMANZA 8
(1)Abefurayimu baramubaza bati “Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana n’Abamidiyani? Waduketse iki?”Baramutonganya cyane.
(2)Nawe arabasubiza ati “Nakoze iki gihwanye n’ibyanyu? Mbese impumbano z’imizabibu y’Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w’Ababiyezeri kuryoha?
(4)Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n’ingabo ze magana atatu zari kumwe nawe baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani
(22)Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati “Noneho udutegeke wowe ubwawe , uzaturage umwana wawe w’umwuzukuru kuko wadukijije Abamidiyani. “
(23)Gideyoni ati “Sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka niwe uzabategeka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Guca bugufi ni intwaro itubashisha kubaha Imana.

1️⃣REKA KWIRARA UKIRI KU RUGAMBA

Abisirayeli bashimira yuko bakijijwe Abamidiyani, bashaka ko Gideyoni ababera umwami, n’uko ubwo baba bishe amategeko y’uko bayoborwa n’Imana.

▶️Imana niyo yari Umwami w’Abisirayeli, kwimika umuntu rero, babaga banze ko Imana ibabera Umwami. Ibyo Gideyoni arabimenya.
Igisubuzo cye cyerekana uburyo imigambi ye yari iy’ukuri nta buryarya
▶️Ariko Gideyoni arashukwa akora ikindi cyaha, cyateje inzu ya Isirayeli bose ibyago. Ubwo yakoraga umwambaro wa Efodi ukaramywa n’Abisirayeri.

Umuntu ashobora kugirira ibyago mu gihe cyo kwirara gikurikira kurwana inkundura, kuruta mu gihe cy’imidugararo (AA pg 283)

📖 Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira Bāliberiti bayigira Imana yabo, ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y’ababisha babagotaga bose, kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubali ari we Gideyoni, nk’uko yagiriye neza Abisirayeli. (Umur 33, 34, 35)

Gideyoni amaze gupfa, Abisirayeli bemera umuhungu yabyaye ku nshoreke Abimereki, ngo ababere umwami, kandi kugira ngo ingoma ye ikomere yica abana ba Gideyoni bose bemewe n’amategeko, uretse umwe.
Ubugome Abisirayeli bagiriye inzu ya Gideyoni bwari ubwo dushobora kubona bugirwa n’abantu badashimira Imana ibyiza yabagiriye. (AA pg 284)

2️⃣IMANA UMUYOBOZI WACU
▶️Umuyobozi Imana yatoranije gukuraho abamidiyani ntiyari umutegetsi, umutambyi cg umulewi, yibwiraga y’uko ariwe ufite agaciro gake cyane kurusha abandi, kdi ntiyumvaga ko hari icyo yakwishoboza yemera kuyoborwa n’Uwiteka. Imana itoranya abantu yakoresha mu buryo bwuzuye .( Kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro)(AApg 282). Ubwibone ni intangiriro yo kugwa.

3️⃣MBARANGIRE INSINZI
▶️Kristo iyo ataza kuba asangiye kamere y’umuntu , ntiyari kuba yarageragejwe nk’uko umuntu ageragezwa. Iyo biza kuba ibidasho-boka ko yatsindwa n’ibishuko, ntiyari gushobora kutubera umufasha. Byari ukuri gukomeye ko Kristo yaje kurwana intambara nk’umuntu, mu mwanya w’umuntu. Gushukwa kwe no gutsinda kwe bitwigisha ko tugomba kumwigiraho, Umuntu agomba guhinduka agafata kamere y’Imana (Ubut. Bwatoranyijwe 1.pge326)
▶️Nshuti muvandimwe guteshuka ku Mana bitera kugwa, bitera kubona yagutereranye, ukisanga uri wenyine nyamara yarivugiye iti “NI UKURI NZABANA NAWE, KANDI UZANESHA ABAMIDIYANI NK’UNESHA UMUNTU UMWE. (6:16)”Natwe nitwemera kuyoborwa na We azabana natwe dutsinde intambara z’ubuzima, Kandi tuzagire iherezo ryiza. Tuyobore Mana🙏

🛐 DATA MWIZA KAMERE YACU IRADUSHUKA DUHE GUCA BUGUFI TUBONE KO URI KUMWE NATWE MU IZINA RYA YESU🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *