Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’ABACAMANZA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 19 UGUSHYINGO 2025

📖 ABACAMANZA 6
[1] Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y’Abamidiyani imyaka irindwi.
[2] Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome.
[3] Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bakabatera,
[10] Ndababwira nti: Ndi Uwiteka Imana yanyu, mwe kubaha imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko mwanga kunyumvira.’ ”
[12] Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”
[14] Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”
[22] Maze Gideyoni amenye ko ari marayika w’Uwiteka aravuga ati “Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w’Uwiteka, turebanye.”
[23] Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.”

[31] Yowasi asubiza abamuhagurukiye bose ati “Murashaka kuburanira Bāli, cyangwa murashaka kumukiza?” Ati “Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.”
[32] Ni cyo cyatumye uwo munsi Yowasi yita Gideyoni Yerubāli avuga ati “Bāli nimurege” kuko yasandaje igicaniro cyayo.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Rwana ishyaka ry’Imana, ubundi Izihesha icyubahiro.

1️⃣ UWITEKA AHÃNA ABISIRAYELI IMYAKA IRINDWI

🔰 (UM. 1) Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y’Abamidiyani imyaka irindwi. Kubera ko batumviye.

⚠️ Abamaleki bo mu majyepfo ya Kanani, kimwe n’Abamidiyani bo ku rubibi rw’iburasirazuba ndetse no hakurya mu butayu, abo bose bari abanzi badacogora b’Abisiraheli. Abamidiyani bendaga gutsembwa n’Abisiraheli mu gihe cya Mose, ariko uhereye ubwo bari baragwiriye cyane kandi baragize imbaraga. Bari bafite inyota yo kwihorera, kandi noneho ubwo uburinzi bw’Imana bwari bwakuwe ku Bisirayeli, igihe cyari kigeze ngo bihorere.

Baje imyaka igitangira kwera, barahaguma kugeza ubwo ibya nyuma byasaruwe. Batsembye ibyari byeze mu mirima byose, bariba kandi bagirira nabi abaturage barangije bisubirira mu butayu. Uko gukandamizwa kwamaze imyaka irindwi, noneho ubwo abantu mu kababaro kabo bumviraga gucyaha kuvuye ku Uwiteka kandi bakihana ibyaha byabo, Imana yongeye kubahagurukiriza umufasha. (AA 377.2)

2️⃣ IMANA IHAGURUTSA GIDEYONI

🔰 Gideyoni yari mwene Yowasi, wo mu muryango wa Manase. Uyu muryango yakomokagamo niwari ufite umwanya w’ubuyobozi, ariko ab’inzu ya Yowasi bari bazwiho kuba intwari n’inyangamugayo. Abana ba Yowasi bari intwari bavuzweho ibi ngo: “Buri wese yasaga n’abana b’umwami.” Bose bari baraguye mu ntambara Abisiraheli barwanaga n’Abamidiyani ariko hari hasigaye umwe, kandi yari yarateye abanzi babo kumutinya. Gideyoni yahamagawe n’Imana kugira ngo acungure bene wabo. Yahamagawe ubwo yahuraga ingano. Hari ingano zari zarahishwe, kandi kubera gutinya kuzihurira aho bari basanzwe bazihurira, yari yigiriye inama yo kujya hafi y’aho bengeraga vino; kuko umwero w’imizabibu wari ukiri kure cyane, nta witaga ku nzabibu. Ubwo Gideyoni yakoraga yihishe, yakomeje gutekerezanya agahinda ku mibereho y’Abisiraheli n’uburyo ingoyi y’agahato bariho izacibwa igakurwa ku bwoko bwe. (AA 377.3)

3️⃣ KUNESHA NI UK’UWITEKA

🔰Mu ntambara zose tunyuramo, mu bibazo, mu burwayi no mu ngorane zose zitandukanye, nitwizera uwavuze ati: munyikoreze imitwaro yanyu, munsange ndabaruhura (Mat. 11:28). Kandi ati: munyikoreze amaganya yanyu kuko yita kuri mwe. (1 Petero 5:7). Uwabwiye Gideyoni ati:
“Uwiteka ari kumwe na we wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.” (AA 377.5), na n’ubu ntiyahindutse. Kubwo kwizera tuzanesha.

🛐 MANA DUHE KWIZERA AMASEZERANO, MAZE UDUTSINDIRE IBIDUTSINDA🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *