Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’ABACAMANZA, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 18 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 5:
[1] Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati
[2] “Abagaba barangaje imbere y’Abisirayeli, Kandi abantu bitanze babikunze, Nimubishimire Uwiteka.
[24] “Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema.
[25] Yamusabye amazi amuha amata, Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.
[26] Arambura ukuboko asingira urubambo, Arambura n’ukw’iburyo asingira inyundo y’abakozi, Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe, Rutobora muri nyiramivumbi.
[27] Aripfunya yikubita hasi agaramye, Nuko amugwa ku birenge, Aho yaguye ni ho yapfiriye.
[31] “Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, Ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje.” Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Mu rukundo rw’Imana Debora yatowe kugirango abe umucunguzi w’Abisirayeli.
1️⃣ GUCUNGURWA BY’IGIHE GITO
🔰Ubwo abisirayeli bakoraga ibyangwa n’Uwiteka bagahanwa mu maboko y’abanyamahanga, Debora yabaye umwe mu bahagurukijwe n’Uwiteka kugira ngo bacungure ubwoko bwabo. Ariko kandi “Abisiraheli bakomeza gukorera ibibi mu maso y’Uwiteka; maze Uwiteka abahana mu maboko y’Abamidiyani.” Kugeza icyo gihe imbaraga z’abanzi babo zari zaragiye zitsindwa ariko buhoro buhoro ku miryango yari ituye mu burasirazuba bwa Yorodani, ariko mu ngorane z’icyo gihe nibo babaye aba mbere kuhagirira ibyago. (AA 377.1)
2️⃣ IHEREZO RY’ABABI
🔰 Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, Ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje.” Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.(Abac 5:31)
▶️ Uwiteka yavugiye mu muhanuzi Yesaya ati: “Nimubivuge: intungane zizagubwa neza”, ‘‘inkozi z’ibibi ziragowe, kubera akaga zirimo, zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo.’‘ “Nubwo umunyabyaha ashobora gukora ibikorwa bibi ijana akarenga akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza.
▶️ Nyamara abagome bo ntibazagubwa neza, ntabazaramba, ahubwo bazayoyoka nk’igicucu, kuko batubaha Imana” Kandi Pawulo ahamya ko umunyabyaha aba yizigamiye umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa, izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze; “amakuba n’ibyago ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha.” (II 531.1)
▶️ Mumenye ibi: Umusambanyi wese n’ukora ibiteye isoni n’umunya-mururumba ( nicyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta munani bazagira mu bwami bwa Kristo n’Imana”. 15 “Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro, n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”. “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bemererwe kunyura mu marembo bakinjira mu Murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo. Inyuma y’Uwo Murwa hazasigara abiyandarika n’abarozi, abasambanyi n’abicanyi, abasenga ibigirwamana n’abakunda kubeshya bakanariganya”. (II (531.2)
3️⃣ INDIRIMO NO KURAMYA
🔰Indirimbo ni umugabane umwe wa gahunda yo kuramya Imana ibera mu ijuru, ni yo mpamvu mu ndirimbo zacu zo gusingiza Imana dukwiriye kugerageza kuririmba twigana uko bishoboka kose injyana y’abaririmbyi bo mu ijuru. Kumenyereza ijwi neza ni ikintu cy’ingenzi mu burezi kandi ntibikwiriye kwirengagizwa. Kuririmba ni umugabane wa gahunda yo kuramya Imana, ni igikorwa cyo kuramya kimwe n’isengesho. Umutima ugomba kumva umwuka w’indirimbo kugira ngo uyihe amagambo akwiriye. (AA 413.6)
▶️ Umuja w’Imana Debora yaririmbye iyi ndirimbo mu buryo bwo kuramya no gusingiza Imana yari imuhaye kunesha abanzi.
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKURAMYA UKO BIKWIYE🙏
Wicogora Mugenzi.