Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ABACAMANZA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 15 UGUSHYINGO 2025

📖 ABACAMANZA 2
[1] Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.
[2] Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo?
[7] Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.
[18] Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Imana ni umucamanza utabera, iradukunda ariko ntikunda abica isezerano!

1️⃣ BATATIYE INDAHIRO
🔰Nyuma y’urupfu rwa Yosuwa, Abisiraheli basuzuguye ababwiriza bahawe n’Uwiteka, bivanga n’andi mahanga, bashakana nabo, basenga imana zabo,…
⚠ Mu gihe abantu bose bari barahawe amategeko na Yosuwa bari bakiriho, ntihabayeho gusenga ibigirwamana cyane; ariko ababyeyi bari baraharuriye abana babo inzira ibajyana mu buhakanyi no gusubira inyuma mu by’umwuka. Gusuzugura amabwiriza yatanzwe n’Uwiteka bikozwe n’abantu bigaruriye Kanani byabibye imbuto z’ikibi zakomeje kwera imbuto mu bisekuru byinshi. Imibereho iciriritse y’Abaheburayo yari yaratumye bagira amagara mazima; ariko kwifatanya n’abapagani byatumye batwarwa n’ipfa n’irari byagiye buhoro buhoro bibaca intege kandi bigwabiza imbaraga z’ubwenge n’imico mbonera. Ku bw’ibyaha byabo, Abisiraheli batandukanyijwe n’Imana, ubushobozi bwayo bwabakuweho, bityo ntibashoboraga kongera kunesha abanzi babo. Bityo, bageze aho bategekwa n’amahanga bajyaga kuba baratsinze babishobojwe n’Imana. (AA 376.3)
➡N’uyu munsi ipfa n’irari by’abapagani, byagwabije ubwenge n’imico mbonera y’abitiritirwa izina ry’Imana. Ese wowe warabirokotse? Ushobozwa na Kristu uguha imbaraga.

2️⃣ BAGERWAHO N’IGIHANO
Imana yacu ntirebera inkozi z’ibibi
(Um. 14). Maze umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y’ababisha babo.
⚠ Nyamara birengagije iryo sumbwe bari bafite, maze bahitamo kudamarara no kwinezeza. Batumye amahirwe bari bafite yo kurangiza kwigarurira icyo gihugu abacika, bityo hashira imyaka myinshi bagirirwa nabi n’abasigaye bakomoka kuri ayo moko yasengaga ibigirwamana, nk’uko umuhanuzi yari yarabivuze ko bazababera “ibibahanda” amaso, n’“amahwa” mu mbavu zabo. Kubara 33:55. (AA 376.1).
➡Kutirukana abapagani mu gihugu cy’Isezerano byababereye amahwa mu mbavu zabo.
Si byiza kugundira Icyaha cg ingeso. Bigukura ku Mana ugahinduka nk’uwatewe ikinya, ntube ucyumva ububi bw’icyo cyaha cg ingeso.

🛐 MANA NZIZA, TURINDE KUKURAKAZA, UDUKIZE IBIGIRWAMANA BYADUTANDUKANYA NAWE🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *