Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi
Tariki 23 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 10:
(6)Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bãli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamoli n’imana z’Abafirisitiya, bimura Uwiteka ntibongera kumukorera.
(7)Uwiteka niko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahana mu maboko y’Abafirisitiya no mu y’Abamoni.
(9)Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n’Ababenyamini n’ab’inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane
(10)Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimuye uri Imana yacu, tugakorera za Bãli. “
(11)Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamoni n’Abafirisitiya?
(13)Ariko ubwo mwanyimuye mugakorera izindi Mana , sinzongera kubakiza ukundi.
(14)Nimugende mutakambire Imana mwitoranirije, abe arizo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe bwanyu. “
(15)Abisirayeli batakira Uwiteka bati ‘Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwinginze utwikirize kuri iki gihe gusa “.
(16)Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka nawe agira ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana y’urukundo n’ imbabazi, yongera kugirira Abirirayeli ibambe
1️⃣UWITEKA ABIBUTSA KO YABAKIJIJE ,BIHANA
🔰Uwiteka yabashubije atumye umwe mu bahanuzi be “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamori n’Abamoni n’Abafirisitiya? …..muntakambiye, mbakiza amaboko yabo. Ariko ubwo mwanyimuye, mugakorera izindi Mana, sinzongera kubakiza ukundi. Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe bwanyu.
▶️Ubwo noneho Abisirayeli bicisha bugufi imbere y’Uwiteka. “Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo, bakorera Uwiteka. “(AA pge 285)
➡️Ese nawe iyo Imana igutumyeho abantu bayo urumva ukihana, cg ntubyitaho? Cg uravuga uti ni ah’ubutaha? Icyo Gukora gikore none.
2️⃣IMANA NTIHĀNA ABAYO
🔰Ntabwo tuzi ibiri imbere yacu, kandi amahoro yacu yonyine ari mu kugendana na Kristo, ikiganza cyacu kiri mu cye kandi imitima yacu yuzuye ibyiringiro bishyitse. Ese ntiyavuze ati :”Ahubwo yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye ,ndetse niyuzure nanjye”?(Yes 27:5)ubut.bwat 1 pge 63)
➡️Reka tube hafi y’umukiza. Nimutyo tugendane nawe twicishije bugufi, twuzuye ubugwaneza bwe.
Nimutyo inarijye ihishanwe na We mu Mana (ubut.bwat1 pge 63)
▶️Umutima wanjye urandya iyo neretswe imbaga y’abantu bagira inarijye ikigirwamana cyabo. Kristo yishyuye ikiguzi cyo kubacungura. Umurimo uva mu mbaraga zabo zose ni uwe, nyamara imitima yabo yuzuyemo kwikunda n’irari ryo kwirimbisha. Ntabwo bigera batekereza aya magambo ngo :Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange yikorere umusaraba we ankurikire ((Mk 8:34)ubut. bwat.1 pge 64)
➡️Nawe Imana iragushaka, ishaka ko wihana, ukitandukanya n’abanyamahanga, ukitandukanya n’ibigirwamana byose bikubuza kubona ineza y’Imana yacu , kandi reba neza birahari. “Ese ni ubutunzi, indamu mbi, ubusambanyi n’ubugambanyi “,…
Imana irashaka ko tuyikorera, tukava mu byo twibwira bitagira umumaro
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGENDANA NAWE DUCIYE BUGUFI 🙏
Wicogora Mugenzi.