Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi
Taliki 13 UGUSHYINGO 2025
đ YOSUWA 24:
[1] Yosuwa ateraniriza imiryango yâAbisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware bâAbisirayeli nâabakuru babo, nâabacamanza babo nâabatware bâingabo baza kwiyerekana imbere yâImana.
[14] âNuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu byâukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
[15] âKandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana zâAbamori bene iki gihugu murimo, ariko jye nâinzu yanjye tuzakorera Uwiteka.â
[16] Abantu baramusubiza bati âKwimĆ«ra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa,
[22] Yosuwa abwira abantu ati âNuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.â Na bo bati âTuri abagabo bâibyo.â
[27] Yosuwa abwira bantu bose ati âDore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.â
Ukundwa nâImana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kurarikira ubwoko bwayo kutava mu masezerano.
1ïžâŁKWIBUTSA AMASEZERANO
đ° Yasuzuguye indahiro yica nâisezerano, ndetse yari yamanitse ukuboko kwe arahira ariko arengaho arabikora byose, ntabwo azarokoka. â âNi cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ndirahiye, ni ukuri indahiro yanjye yasuzuguye nâisezerano ryanjye yishe, nzabigereka ku mutwe we. (Ez 17:18-19)*
â¶ Yosuwa yashishikariye gutera abamuteze amatwi kugenzura neza amagambo yabo, bakirinda kurahira indahiro batari biteguye gusohoza. Bongeye gusubiramo amagambo yabo bayakomeyeho bati: âOya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.â Baramaramaje bemera umuhamya uzabashinja ko bahisemo Uwiteka, bongeye gusubiramo indahiro yabo ko bazumvira bavuga bati: âUwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.â AA 360.2
â¶ Abisirayeri bararahira NGO bazaguma mu masezerano ariko byaje kubananira. N’uyu munsi hari abatatira indahiro barahiye. Ari abizera no kutabyitaho, Ari ababiterwa no gushaka kwirwanirira ubwabo batishingikirije ku Mana, Bose ingaruka ni uguhusha intego.
MANA NZIZA TUBASHISHE GUSHIKAMA MU MASEZERANO Y’UMUCUNGUZI.
2ïžâŁ UMUHAMYA W’IBIHE BYOSE
đ°Twahawe Ibihamya byinshi: Dufite Bibiliya nkâumucyo munini wo kutumurikira inzira, dufite umwuka wâUbuhanuzi ndetse dufite na Mwuka wera uduhora hafi.
â¶ âNuko uwo munsi Yosuwa asezerana nâabantu, abahera amateka nâamategeko i Shekemu.â Yosuwa amaze kwandika ibyâiyo ndahiro, yabishyize mu ruhande rwâisanduku yâisezerano hamwe nâigitabo cyâamategeko. Nuko Yosuwa ashinga inkingi yâurwibutso, aravuga ati: âDore iri buye ni ryo muhamya uduhamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu. Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.â
3ïžâŁ KWIRINDA INZIZA YâUBUSAMO
đ° Mbere yâurupfu rwa Yosuwa, abakuru nâabahagarariye imiryango, bumviye irarika rye maze bongera guteranira i Shekemu. Nta hantu na hamwe mu gihugu hari harabereye guterana kwera nkâuko, aho abantu basubije ibitekerezo inyuma bakibuka isezerano Imana yagiranye na Aburahamu na Yakobo, ndetse bakibuka indahiro ubwabo barahiye ubwo binjiraga muri Kanani. Aho hari imisozi ya Ebali na Gerizimu, ikaba yari abahamya batavuga bâizo ndahiro bari bateraniye kuvugururira imbere yâumuyobozi wabo wari ugiye gupfa. Impande hari ibihamya byâibyo Imana yabakoreye; uko yari yarabahaye igihugu batari bararuhiye, imijyi batubatse, nâimirima yâinzabibu nâimyelayo batateye. Yosuwa yongeye kwibutsa amateka ya Isiraheli, abatekerereza imirimo itangaza Imana yakoze kugira ngo babashe gusobanukirwa urukundo nâimbabazi byayo maze bayikorere âmu kuri no gukiranuka.â AA 359.2
â¶ Ibiri kuba muri iki gihe ni ishusho yâibyabaye ku basekuruza bacu. Mwuka wâImana ahora akomanga ku rujyi nyamara twanze gufungura.
â¶ Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.â (ibyah 3:20)
â¶ Uwiteka avuga atya ati âNimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati âNtituzayinyuramo.â (Yer 6: 16).
â¶ Abantu bamwe barimo guhitamo inzira yâubusamo ijya i Gehinomu: niyo indyarya zinyuramo zaguze imirage yabo yâabana bâimfura, nka Esawu (Abaheb 12:16); nâizaguze shebuja, nka Yuda (Luka 22:3-6); nâizabeshye zikaryarya, nka Ananiya nâumugore we Safira (ibyak 5:1-2)
â¶ Mwuka wâImana aravuga atiâMwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuriye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira, niba dutera umugongo Itubwira iri mu ijuru (Abaheb 12:25). Kandi ati, niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheb 10:38)â.
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVIRA IJWI RYAWE RIDUHAMAGARA.đ
Wicogora Mugenzi