Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ABACAMANZA usenga kandi uciye bugufi
Tariki 14 UGUSHYINGO 2025
📖 ABACAMANZA 1:
[1] Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?”
[2] Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.”
[4] Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n’Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe.
[21] Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b’abaturage b’i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n’Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n’ubu.
[28] Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose.
[29] Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Tugeze mu gitabo cy’Abacamanza kivuga ku buyobozi bw’Imana, n’inyungu ziri mu kuyumvira no kumvira amategeko yayo. Abacamanza uko ari 12, mu myaka isaga 410 bayoboye, ntawatorwaga cg ngo abe uwo mu muryango wihariye (dynasties), byakorwaga na Mwuka Wera. Ntuzabure muri uru rugendo ruzaduhishurira byinshi.
1️⃣ KUGISHA IMANA INAMA
🔰 Tugomba guhora twibuka kugisha Imana Inama. Nta narimwe uwemeye kugisha Imana inama ajya atsindwa!
▶️ Nyamara kwigira inama no kwifatira imyanzuro byagiye bishyira abisiraheli mu kaga.
▶️ Nyuma yo gutura muri Kanani, imiryango y’Abisiraheli ntiyongeye kurwanana umwete ngo irangize kwigarurira igihugu cyose. Banyuzwe n’aho bari bamaze kwigarurira, maze bidatinze ishyaka n’ubutwari byabo biracogora bityo ntibongera kurwana. “Abisiraheli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanani amakoro, ntibabirukana rwose.” Abacamanza 1:28. AA 375.1
▶️ Inzira y’abayobozi ntiyoroshye. Ariko ingorane zose bahura nazo bagomba kuzibonamo guhamagarirwa gusenga. Ntibakwiriye na mba kunanirwa kugisha inama Isoko ikomeye y’ubwenge bwose. Nibakomezwa kandi bakamurikirwa n’Umukoresha Mukuru, bazabashishwa guhagaraga bashikamye batsinde imbaraga mbi, kandi batandukanye ukuri n’ikinyoma, icyiza n’ikibi. Bazemeza icyo Imana yemera, kandi bazarwanya kwinjira kw’amahame y’ibinyoma mu murimo wayo bivuye inyuma. AnA 22.2
2️⃣ IBIHANDA AMASO N’AMAHWA MU MBAVU.
🔰 Abisiraheli “bivanze n’amahanga, kandi biga n’ingeso zayo.” (Zaburi 106:35). Bashyingiranye n’Abanyakanani, maze gusenga ibigirwamana gukwira mu gihugu nk’icyorezo. “Basenze ibigirwamana by’abo banyamahanga, bibera Abisiraheli umutego. Abahungu n’abakobwa babo babatambyeho ibitambo, babatura ingabo za Satani: . . . igihugu bagihumanyishije kumena amaraso. . . Uburakari bw’Uhoraho bwagurumaniye abantu b’ubwoko bwe, uwo mwihariko we arawuzinukwa. ” Zaburi 106:35- 40. AA 376.2
🔰 Dutangazwa n’umwete muke uteye ubwoba mu Bakristo benshi wo kutita kubyo Imana yigisha byerekeye ku Mukristo ushyingirwa utizera. Benshi mu bavuga ko bakunda Imana kandi bakayubaha, bahitamo kwikururira ingeso zabo kuruta kwemera inama itangwa n’Imana. Ibikwiriye rwose byerekeye umunezero no kugira amagara mazima kw’abashyingiranywe bombi, muri iyi si no mu isi izaza, inama, kumenya, no kubaha Imana bishyirwa hirya; iruba ryo mu bujiji, no kudakurwa ku ijambo bikaba ari byo byimikwa. IZI2 19.1
3️⃣ KWISHORA MU BIGERAGEZO
🔰 Satani akomeje kwihatira kurwanya abantu b’Imana akoresheje gusenya insika zose zari zibatandukanyije n’isi. Abasirayeli bakera baguye mu cyaha igihe bivangaga n’amahanga ya gipagani kandi bari barabibujijwe. Nguko uko n’abisirayeli bo muri iki gihe baguye, imana y’iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ariwe shuho y’Imana utabatambikira. Abatarafata umwanzuro wo gukurikira Yesu, baba baritangiye kuba abakozi ba satani. Mu mutima utarahindutse haba harimo gukunda icyaha, kandi ugahora ugishakira urwitwazo. Naho umutima wahindutse, wanga icyaha urunuka, kandi uhora uharanira kugitsinda.
▶️ Iyo Abakristo bahisemo kwifatanya n’abatubaha Imana kandi batayizera, baba bishyize mu kaga k’ibigeragezo. Satani wiyoberanyije, abarakingiriza ngo batamubona.
▶️Ntibabasha kubona ko bene abo bazababera umutego wo kubashyira mu kaga, kandi ko igihe cyose bazaba bafatanyije n’ab’isi mu mico, mu magambo, no mu migenzereze, buhoro buhoro bazakomeza bahume kugeza ubwo bazarindagira._* intambara ikomeye, p. 704.
▶️ Muri iyi minsi abantu barimo gutandukira amahame ya Gikristo bakikorera ibihwanye n’iruba ryabo ndetse bagashaka n’ibihamya byo kubashyigikira nyamara siko byari bikwiye.
▶️ Uwiteka yategetse Abisirayeli ba kera ko badakwiriye gushyingirana n’amahanga asenga ibigirwamana, abihanangiriza agira ati: “Kandi ntuzashyingirane na bo, ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe.” Imana yatanze impamvu. Ubwenge bw’Imana bureba amaherezo ya bene uko gushyingirana, buravuga buti: “Kuko bahindura umuhungu wawe, IZI2 19.3
🛐 DATA MWIZA TURINDA UBUSAMBANYI UBWO ARI BWO BWOSE.🙏
Wicogora Mugenzi.