Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi
Taliki 12 UGUSHYINGO 2025
đ YOSUWA 23:
[1] Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara zâababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru,
[2] ahamagaza Abisirayeli bose nâabatware babo nâabakuru babo, nâabacamanza babo nâabatware bâingabo arababwira ati âUbu dore ndashaje ngeze mu za bukuru.
[6] Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cyâamategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.
[7] Ntimukifatanye nâaya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina yâimana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire,
[16] Nimurenga isezerano ryâUwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bwâUwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.â
Ukundwa nâImana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kugeza imiburo ku bwoko bwayo.
1ïžâŁ KWIRINDA KUDAMARARA
đ° Urugamba rwâicyaha ntirujya rurangira. Igihe cyose umuntu agihumeka aba agomba guhora ahanganye nâintambara iri hagati yâikibi nâicyiza.
â¶ Hari igihe umuntu amara kubatizwa akibwira ko yageze iyo ajya, nyamara nibwo urugamba ruba rutangiye.
â¶ Hashize imyaka mike Abisiraheli bamaze gutura muri gakondo zabo, hari haratangiye kugaragara ibibi nkâibyari byarigeze gutuma Abisiraheli bahanwa. Ubwo Yosuwa yumvaga ubuzima bwe bugenda bukendera kubera ubusaza, kandi abonye ko umurimo we ugomba kurangira bidatinze, yuzuwemo no guhangayikira ahazaza hâubwoko bwe. Yaravuze ati: âMwabonye ibintu byose Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we yabarwaniriye.â Nubwo Abanyakanani bari baratsinzwe, bari bagifite umugabane munini wâigihugu cyasezeraniwe Isiraheli, maze Yosuwa yihanangiriza ubwoko bwe kutazadamarara ngo bibagirwe itegeko ryâImana ryo kumenesha ayo mahanga asenga ibigirwamana. AA 358.2.
2ïžâŁ IKIBAZO CYO KUGIRA UBUTE
đ° Ese ni ukuberaki tugira ibitotsi byinshi turigusenga, ariko ukabona umwanya wo kureba amashusho (Movie) y’amasaha 3 ya nijoro? Ese kuki tugira ubute bwo gusoma Bibiliya, ariko ukumva ntabute iyo uri gusoma ibindi bitabo? Kuki tubibona nk’ibyoroshe kwirengagiza ubutumwa bw’Imana, ariko ibitari iby’Imana tukabifatira umwanya?
Kubera abantu benshi babura umwanya wo gusenga, ahubwo bakabona umwanya wo gukora ibindi bashimishije? Nawe bitekerezeho, mbere yo guciraho iteka Abisirayeri.
â¶ Muri rusange abantu bari bafite ubute bwo kurangiza umurimo wo kwirukana abapagani. Imiryango yari yaratataniye muri gakondo yayo, ingabo zari zaratashye, kandi byagaragaraga nkâaho kwongera kubyutsa intambara ari umugambi ukomeye kandi ushidikinywaho.
â¶ Ariko Yosuwa yaravuze ati: âUwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindure igihugu cyabo nkâuko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cyâamategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso.â AA 358.3.
Muvandimwe , ba intwari.
3ïžâŁ IMIGISHA NâIMIVUMO
đ°Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. (Abagalatiya 6:7)
â¶Amasezerano aba agomba gusohora nkâuko Imana yayatanze.
â¶Yosuwa yibukije abantu ko ubwabo ari abahamya bâuko, uko bagiye buzuza ibyo Imana ibasaba, Imana yagiye ibabera indahemuka ikabasohoreza amasezerano yari yarabasezeranyije. Yaravuze ati: âMuzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.â Yababwiye ko nkâuko Uwiteka yari yarasohoje isezerano rye ari ko azasohoza nâibyago yavuze. âNkâuko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nimurenga isezerano ryâUwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukorera izindi mana, mukazipfukamira, uburakari bwâUwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.â AA 358.4
â¶ Uramenye ntiwishuke? Satani ashuka abantu benshi ababwira ko urukundo Imana ikunda abantu bayo rukomeye cyane ku buryo izabererekera icyaha muri bo. Agaragaza ko nubwo ibyago bivugwa nâijambo ryâImana bibereyeho umugambi uhamye mu butegetsi bwayo; ntabwo bishobora kuzasohora nkâuko byavuzwe.
Muri iyi minsi abantu bamwe batangiye kugerwaho na ya mivumo.
đ DATA MWIZA TURINDE KUGERWAHO NA YA MIVUMO.đ
Wicogora Mugenzi