Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi

Tariki 11 UGUSHYINGO 2025

📖 YOSUWA 22:
[1] Nyuma Yosuwa ahamagaza Abarubeni n’Abagadi, n’ab’igice cy’umuryango wa Manase
[2] arababwira ati “Mwashohoje ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, no mu byanjye nabategetse byose na byo mwaranyumviye.
[6] Maze Yosuwa abaha umugisha, arabasezerera basubira mu mahema yabo.
[10] Bagera mu gihugu gihereranye na Yorodani mu gihugu cy’i Kanāni, bahiyubakira igicaniro cy’amabuye kuri Yorodani cy’ikimenywabose.
[16] “Iteraniro ryose ry’Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuro mwacumuye ku Mana y’Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n’Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?
[21] Nuko Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase barabasubiza, babwira abo batware b’ibihumbi by’Abisirayeli bati
[22]“Uwiteka Imana nyamana, Uwiteka Imana nyamana ni yo ibizi, kandi Abisirayeli na bo bazabimenya. Niba twarabikoreye ubugome cyangwa gucumura ku Uwiteka, uyu munsi ntimureke dukira.
[23]Niba twariyubakiye igicaniro kugira ngo duteshuke tureke kuyoborwa n’Uwiteka, cyangwa kugira ngo dutambireho ibitambo byoswa cyangwa iby’ishimwe yuko turi amahoro, cyangwa ngo duturireho amaturo y’amafu y’impeke, Uwiteka ubwe abiduhore.
[24]Ahubwo twabigize dufite impamvu, kugira ngo mu gihe kizaza abana banyu batazabaza abacu bati ‘Muhuriye he n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli?
[34]Nuko Abarubeni n’Abagadi bahimba icyo gicaniro Edi, risobanurwa ngo ni umuhamya wo muri twe, yuko Uwiteka ari yo Mana.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Abatuye hakurya ya Yorodani nabo bashobora kwera no kugira imitima iboneye.

1ïžâƒŁ ABAGADI N’ABARUBENI BASUBIRA MURI GAKONDO YABO

🔰Ubwo iyo miryango cumi yinjiraga i Kanani ibihumbi mirongo ine “by’Abarubeni n’Abagadi, n’igice cy’umuryango wa Manase 
 babanjirije Abisirayeli kwambuka bafite intwaro . . . banyura imbere y’Uwiteka mu kibaya cy’i Yeriko, biteguye kurwana.” Yosuwa 4:12, 13. Bamaze imyaka myinshi barwanana ubutwari bafatanyije n’abavandimwe babo. Noneho igihe cyabo cyari kigeze kugira ngo basubire muri gakondo yabo. Uko bafatanyije n’abavandimwe babo kurwana, ni nako bagabanye iminyago; nuko basubiranayo “ubutunzi bwinshi 
 n’amashyo menshi, n’ifeza, n’izahabu, n’umuringa, n’icyuma, n’imyambaro myinshi cyane,” ibyo byose bagombaga kubigabana n’abari barasigaranye imiryango n’imikumbi. AA 355.2
➡Bitubere isomo ry’ubuzima. Igihe wamaze kugera ku ntego zawe, fasha n’abandi kugera ku zabo. Mwese mugere ku nsinzi irambye.

2ïžâƒŁ URWIKEKWE RUDAFITE ISHINGIRO

🔰 Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko. (Ibyakozwe 17: 11).

▶ Ni byiza gusesengura nk’aba bantu b’I Beroya.

▶ Muri iki gihe abantu benshi bagira urwikekwe rudafite ishingiro cyangwa rushingiye ku marangamutima gusa.
Mbega uburyo kenshi ingorane zikomoka ku kudasobanukirwa koroheje, ndetse bikaba no mu bantu baba bakoreshejwe no kugira imigambi myiza! Ndetse iyo hatabayeho urukundo no kwihangana, mbega ingaruka mbi ndetse ziteye ubwoba zibasha gukurikiraho!

▶ Ya miryango cumi yibutse uburyo, mu kibazo cya Akani, Imana yari yaracyashye kutaba maso ngo abantu batahure ibyaha biri hagati muri bo. Noneho biyemeje kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kandi batajenjetse; nyamara mu gushaka gutwikira ikosa bari barakoze mbere, bari bagiye ku ruhande ruhabanye cyane.

▶ Aho kubazanya umutima woroheje kugira ngo bamenye ukuri muri icyo kibazo, bari basanze abavandimwe babo babatonganya, kandi babaciraho iteka. Iyo abakomoka kuri Gadi na Rubeni babasubizanya ubukana nk’ubwo bari babatuye, biba byarabyaye intambara.

▶ Nubwo ku ruhande rumwe ari ingenzi ko kujenjeka mu guhangana n’icyaha bikwiriye kwirindwa, ku rundi ruhande narwo, ni ingenzi kwirinda imyanzuro ihutiyeho ndetse n’urwikekwe rudafite ishingiro. AA 356.5

3ïžâƒŁ UMUHAMYA WO MURI TWE

🔰 Mbese waba ufite ikihe gihamya cyo guhamiriza abakuzengurutse Imana yawe?

▶ Imiryango ibiri n’igice yahawe gakondo hakurya ya Yorudani yiyubakiye igicaniro cyabo kitubakiwe gutambirwaho ibitambo, ahubwo gusa cyari igihamya kigaragaza ko nubwo batandukanyijwe n’uruzi, bafite ukwizera kumwe n’ukw’abavandimwe babo b’i Kanani.
Batinyaga ko mu gihe kizaza abana babo bashobora kuzabuzwa kwinjira mu ihema ry’Imana, nk’aho nta mugabane bafite mu Bisiraheli.

▶ Iki gicaniro rero, cyubatswe gikurikije icyitegererezo cy’igicaniro cy’Uwiteka i Shilo, cyajyaga kuzaba igihamya ko abacyubatse nabo basengaga Imana ihoraho. AA 356.2

▶ Ni by’agaciro kugira igihamya Imana aho waba uri hose: haba ku kazi, mu isoko, mu bukwe n’ahandi bityo abantu bakamenye ko Uwiteka ari yo Mana.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGUHAMYA UKO BIKWIYE.🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *