Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 09 UGUSHYINGO 2025

📖 YOSUWA 19:

[1] Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w’Abayuda.

[2] Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada,

[49] Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo
[50] bakurikije itegeko ry’Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo.
[51] Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y’Uwiteka, bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Isezerano ry’Imana ntirihera.

1️⃣ GUHABWA GAKONDO

🔰Ariko nubwo imbaraga z’Abanyakanani zari zarashenjaguwe, ntabwo bari barakigarurirwa burundu. Mu ruhande rw’iburengerazuba, Abafilisiti bari bagifite ikibaya cyarumbukaga giherereye ku nkombe y’inyanja, kandi no mu majyaruguru yabo hari akarere gatuwe n’Abanyasidoni. Lebanoni nayo yari ikiri mu maboko y’Abanyasidoni; kandi mu majyepfo werekeza mu Misiri, akarere kaho kari kagitegekwa n’abanzi b’Abisiraheli. AA 349.5

🔰Abantu bagombaga kuba indahemuka ku Mana maze nayo ikirukana abanzi babo imbere yabo; ndetse yabasezeraniye ko izabaha ubutunzi bwinshi kurutaho igihe bari kudatezuka ku isezerano ryayo. AA 349.6

2️⃣ KWIBUTSA AMASEZERANO

“Ubwo bari bamaze kurangiza igikorwa cyo kwigabanya igihugu,” imiryango yose imaze guhabwa gakondo yayo, niho Yosuwa yavuze icyifuzo cye. Nk’uko byari byarabaye kuri Kalebu, Yosuwa nawe yari yarahawe isezerano ryihariye rya gakondo yagombaga guhabwa; nyamara ntiyasabye intara nini, ahubwo yasabye umujyi umwe muto. «Bamuha umujyi yasabye, maze arawubaka awuturamo. » Uwo mujyi wiswe Timunatisera, bisobanura : “umugabane usigaye.” Icyo cyari igihamya gihoraho kigaragaza imico n’umwuka wo kutikanyiza wa Yosuwa. Aho kugira ngo yigire nyambere yirundanyaho iminyago yose banyaze mu ntambara, yabaye aretse gutanga icyifuzo cye kugeza aho amaze kubona ko umuntu wese woroheje kurusha abandi bo mu bwoko bwe amaze guhabwa gakondo. AA 352.6
➡️Yosuwa ni urugero rw’umuyobozi mwiza. Yitangira abandi agafata ibyo yemerewe amaze guha abo ashinzwe. Ni kenshi abantu tureba inyungu zacu gusa niyo abo dushinzwe baviramo aho. Ukora ibyo si umugenzi ugana i Kanani.

🎼Twabuze gakondo mur’iyi si; tuyirimo tur’abasuhuke; arikw ikitunezeza, n’uko dushaka gakondo
irushaho kuba nziza. Mutima wanjye, reka kuganya! Dor’ igih’ Imana yangeneye, ni cyo cyiza, ni cyo cyiza; njye nkomeza kwiringira, ngez’ubw’ izampamagara. (Indirimbo 189).

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUZAGERA MURI GAKONDO YACU🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *