Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 7 UGUSHYINGO 2025

📖 YOSUWA 18
Yoz 18:3,9-11,14-15
[3]Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye?
[9]Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n’imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z’i Shilo.
[10]Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk’uko imiryango yabo iri.
[11]Umugabane w’umuryango w’Ababenyamini uboneka nk’uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.
[14]Nuko rugeze ku ruhande rw’iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n’i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w’Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw’iburengerazuba.
[15]Urugabano rw’ikusi rugahera ku iherezo ry’i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y’amazi ya Nefutowa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Iga ibya gakondo yawe, wizere udashidikanya ko uzayibamo.

✳️GAKONDO IRUSHAHO KUBA NZIZA
Mose ubwe yari yaragennye imbibi z’igihugu nk’uko cyagombaga kugabanwa n’imiryango igihe bari kuba bamaze kwigarurira Kanani, kandi yari yarashyizeho umutware uturutse muri buri muryango kugira ngo bazafashe mu gusaranganya igihugu AA 350.1

📖1 Yh 4:4
[4]Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.

➡️Mose mu Kwizera yabagabanyije gakondo bataramara kuhigarurira. Yari yizeye adashidikanya ko bazaragwa igihugu cy’Kanani.

Hari igihugu Kristu Ari kuduteguriramo amazu. Twizere tudashidikanya ko tuzatura muri iyo gakondo.
Ntidutinye iby’isi bigoranye cg ab’isi, kuko uturimo arabaruta.
Aya makuru akomeze abagenze ngo badacogora kandi bari hafi yo mu rugo

🛐 MANA DUHE GUKUNDA KUMENYA AMAKURU YA GAKONDO YACU, NO KUNESHA IBYATUZITIRA MU NZIRA IJYAYO🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *