Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 6 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 17
[1]Bafindira umugabane w’umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n’i Bashani kuko yari intwari.
[12]Bene Manase ntibabasha kwirukana bene iyo midugudu, ariko Abanyakanāni bashaka kuguma muri icyo gihugu.
[14]Ab’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?”
[15]Nuko Yosuwa arabasubiza ati “Niba muri umuryango munini nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagurire mu gihugu cy’Abaferizi n’Abarafa, kuko igihugu cy’imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.”
[16]Abayosefu baravuga bati “Igihugu cy’imisozi ntabwo cyadukwira, kandi Abanyakanāni bose b’i Betisheyani n’imidugudu yaho, n’abari mu kibaya cy’i Yezerēli uko batuye mu gihugu cy’ibibaya, bafite amagare y’ibyuma.”
[17]Yosuwa aherako abwira umuryango wa Yosefu, ari bo Befurayimu n’Abamanase ati “Muri umuryango munini koko kandi mufite imbaraga nyinshi, ntimwahabwa umugabane umwe gusa
[18]ahubwo igihugu cy’imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n’imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n’amagare y’ibyuma, muzabirukane.”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
✳️ URUBYARO RWA YOSEFU RUHABWA GAKONDO
🔰 Igisubizo cyabo cyagaragaje impamvu nyakuri yo kwinuba kwabo. Nta kwizera n’ubutwari bari bafite byo kwirukana Abanyakanani. Baravuze bati: “Igihugu cy’imisozi ntabwo cyadukwira; kandi Abanyakanani . . . uko batuye mu gihugu cy’ikibaya, bafite amagare y’ ibyuma.” AA 352.2
➡️Imyitwarire y’Abefurayimu n’ubwo bari Umuryango munini ukomeye, yari itandukanye n’iya Kalebu wizeraga Imana byuzuye.
Bene Yosefu batinye abanyakanani bagashaka guhabwa igice kinini ahamaze kwigarurirwa.
Hari amasomo abiri bakwiye kwigirwaho:
1️⃣Abatiringira Imana bahora babona inzitwazo zo kudakora ubushake bwayo kandi batinya umwanzi kuko baba bazi ko bazirwanirira.
⏯️ Nyamara abiringira Imana nka Karebu bongererwa imbaraga bagahangura ibihangage kubera Imana.
2️⃣Nubwo Yosuwa yari Umwefurayimu ntiyabashyigikiye mu byo basabye kuko byagaragazaga kutiringira Imana.
➡️Ni kenshi abantu bashyigikira bene wabo kandi bari mu makosa, bakayirengagiza ngo batiteranya. Oya sibyo, hagararira ukuri nka Yosuwa, nibwo uri mu makosa azamenya ko agomba kwikosora.
🛐MANA TUBASHISHE KURWANA INTAMBARA YO KWIZERA.🙏🏽
Wicogora Mugenzi.